Wednesday, 21 Oct 2026
×
Umuvugizi wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye Isaïe yasobanuye impamvu ADEPR yambuye inshingano abashumba 35 bahamijwe Kugira uruhare muri Jenoside
AMATEKA

Umuvugizi wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye Isaïe yasobanuye impamvu ADEPR yambuye inshingano abashumba 35 bahamijwe Kugira uruhare muri Jenoside

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 15 Oct 2026 Hashize Iminsi 5 325 views 0 ibitekerezo

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko icyemezo cyo kwambura inshingano z’ubushumba n’iz’ivugabutumwa abantu 35 bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyafashwe kuko batatiye indangagaciro z’ijambo ry’Imana, igihango cy’igihugu n’icy’Umunyarwanda.

Yabigarutseho mu buhamya yatanze mu bikorwa byo gutangiza Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, byahuje uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Ibyo bikorwa byabereye mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026.

Muri iryo huriro hatanzwe ubuhamya butandukanye bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bagarutse ku mateka yabo, urugendo rwo kurokoka n’amasomo bakuye mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa.

Impamvu ADEPR yambuye inshingano abashumba 35

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yasobanuye ko icyemezo cyo kwambura inshingano z’ubushumba n’iz’ububwirizabutumwa abapasiteri n’ababwirizabutumwa 35 cyafashwe nyuma y’uko bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Iyo tubonye ko abashumba ba ADEPR bari mu batatiriye igihango cy’igihugu, igihango cy’Umunyarwanda, igihango cy’ijambo ry’Imana bagakora Jenoside bakica Abatutsi, twahisemo kubambura inshingano zo kuba abashumba mu itorero ryacu.”

Ku wa 18 Werurwe 2026, ADEPR yatangaje ku mugaragaro ko abo bantu 35 bambuwe inshingano z’ubushumba n’iz’ububwirizabutumwa. Icyo cyemezo cyari gishingiye ku myanzuro y’Inama Nkuru y’Abashumba yateranye ku wa 22 Ukwakira 2025 no ku wa 11 Gashyantare 2026, yasuzumye ibijyanye n’abari bafite inshingano z’itorero ariko barahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside.

Icyemezo cya ADEPR cyaje mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza agenga iri torero, agaragaza ko kuba umuntu yarahawe inshingano z’ubushumba bitamubuza kuzamburwa igihe ahamijwe n’inkiko ibyaha binyuranyije n’indangagaciro agomba kurangwa na zo.

Yagarutse ku mateka ye mbere na nyuma ya Jenoside

Mu buhamya bwe, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yavuze ko akomoka mu muryango w’abana barindwi. Yasobanuye ko mu mateka y’umuryango we, nyina ari Umututsi naho se akaba Umuhutu.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye afite imyaka 14, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Yavuze ko mbere ya Jenoside, mu mashuri yigagamo hari inyigisho z’urwango zari zigamije gusebya Abatutsi no kubagaragaza nk’abantu babi. Yagaragaje ko izo nyigisho zagize uruhare mu gutuma habaho umwuka mubi hagati y’Abanyarwanda.

Yibutse kandi ibyabaye mu 1990, ubwo abanyeshuri biganaga bagiye gushyingura umuntu witwaga Rwigema, bakagenda bazengurukana umutumba. Yavuze ko icyo gihe ari bwo yatangiye kubona ibimenyetso by’umwuka mubi no guhiga Abatutsi.

Ibyo yibuka mu minsi ya Jenoside

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ku wa 7 Mata 1994, iwabo haje umwana muto, nyuma hakaza n’abandi bana bihisha mu rugo. Yavuze ko icyo gihe yatangiye kubona ko ibintu byahindutse, kuko ababyeyi babo bababwiraga kutagira uwo babwira ko abo bana bari mu rugo.

Yongeyeho ko mu kwezi kwa Nyakanga 1994, umuryango we wahunze werekeza muri Congo.

Mu buhamya bwe, yavuze ko nyuma y’igihe gito bahunze, batangiye kumva amakuru atandukanye n’ayo bari babwiwe mbere ko inkotanyi zizabica, ndetse ko bagarutse mu Rwanda nyuma yo kubona ko amakuru bari barahawe atari yo.

Ibyo yanyuzemo yavuze ko byagize ingaruka ku cyerekezo cy’ubuzima bwe, cyane cyane ku guhitamo amasomo yari kwiga.

Yahisemo kwiga uburezi aho kwiga amategeko

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko yari afite icyifuzo cyo kwiga amategeko, ariko akaza kugihindura bitewe n’ibyo yari yarabonye mu mateka y’igihugu.

Yasobanuye ko bamwe mu banyamategeko yari azi bishwe abandi bagahunga, bituma yumva ko kwiga amategeko bitari kumushishikaza nk’uko yabitekerezaga mbere.

Yagize ati: “Numvaga umuntu wize amategeko iyo batamwishe ahunga.”

Nyuma yaje guhitamo kwiga mu ishuri ryigisha abarimu bo mu mashuri abanza, azwi nka Normale Primaire.

Uruhare rw’amadini mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa 

Icyemezo cya ADEPR cyo kwambura inshingano abashumba bahamijwe uruhare muri Jenoside cyagarutsweho mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza amadini n’amatorero kugira uruhare mu kwigisha amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Mu ntangiriro  z’Ukwakira 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimye ADEPR ku cyemezo yafashe cyo gukura mu nshingano abapasiteri bagize uruhare muri Jenoside, anagaragaza akamaro ko kwemera amateka, kwinenga no gukosora ibitagenda neza. 

Ubuhamya bwa Pasiteri Ndayizeye Isaïe n’icyemezo cya ADEPR byagarutse ku kibazo cy’uruhare rw’abanyamadini mu mateka ya Jenoside, n’inshingano z’amatorero mu gufasha abayoboke bayo kumenya amateka y’igihugu no kubaka umuryango urangwa n’ubumwe, ubutabera n’ubudaheranwa.

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo