Vestine yashyize hanze inkuru ye Ikubiyemo urugendo rw'urushako rwe
Nariguceceka nkuko bisanzwe sinkuganirire Ibi ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abarikurura batazanyura mubyo nanyuzemo batabizi nubyumva uzabibambwire cyangwa ujye Ubanyereka ubaganirira iyi Nkuru Ya Ishimwe!!
Uko byatangiye Yari Umukobwa wakuriye mu muryango ukijijwe akurira mu Rusengero nk’ abandi ariga asoza amashuri yisumbuye.
Umunsi ayasoza nibwo Yinjiye mu Butayu bwe . ubwo Yinjiyemo nta mazi cyane ko ibyitwa ubuzima nyuma y’intabe y’ishuri atagize amahirwe yo kububamo mu Gisa n’ubufindo bwa Amarangamutima Yakunze Umuntu wamwize cyera we atamuzi cyane yafashe akanya akitegereza inyenyeri yari imaze imyaka ine yaka . Nuko agambirira kuyizimiza nkitarigeze inyenyeza na Gake.
Yitwaje akarimi , nuduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Maman ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi , ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi ahubwo yagize ngo arakunzwe ibi ariko bidasanzwe.
Amatwi araziba ahunga inama , ntiyongera kumva inama kuko zabamukuriye, amarangamutima yari yamuyoboye ataziko uwo muntu yariyubatse afite undi muryango ndetse nabandi bana uwo mukobwa yagendeye kubyo yamubwiye nuburyo yitwaraga nkumuntu utagira icyaha na kimwe uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko niko ameze.
Tega, amatwi nkukomereze inkuru wowe Dusangiye Umusaraba. Nguwo nyiramamirwa wange nkwibutse ko atazi indi Si itarimo abasenga n’abiyiriza ngo bamese ibishura. Hutihuti no mu rugo Pooo!! Akihagera ahasanga amahano ahitamo kunuma no kwihangana yasoma Bibiliya iti urukundo rwihanganira byose Kandi ibihe byose.
Yabonye ibisaze ubwenge bwe, kuburyo yatekerejeko ubuzima bwe burangiye bitewe nibyo yabonaga burimunsi atabashaga no kubwira undi muntu baba ababyeyi be abavandimwe be ndetse ninshuti kuburyo yageze aho atekereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi yabitekereje kenshi cyane.
Gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze (glory to God) Gusa aho kuguhomba yaguhombya koko!!
Icyatume Imana irinda uwo mukobwa nuko hari umuhamagaro uri kubuzima bwe kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro w’uwo mukobwa ariko Imana ntiyabyemera yashatse kumubuza kujya mu bitaramo kumubuza kujya muri studio ashaka no kumutandukanya nuwo baririmbanaga gusa byo ntago byashobotse.
Yamutandukanye na management ye abigeraho aziko umuhamagaro uhagarara gusa nibwo wari utangiye!!
Abonye ko atahagarika umuhamagaro w’uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry’uwo mukobwa atangira kuvuga ko uwo afata nk’umubyeyi we bamaranye imyaka igera kuri itanu ariwe se w’umwana kandi azi ukuri kuri mumutima we ko ari ibinyoma . Yishyura umuhisi n’umugenzi ati nimuharabike rwose mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe nahinduriye ubuzima Ariko Mana we!!
Ese Nakubwiye ibyo Uko babyaranye!! Mu buzima bugoye uri bugere ku isi ntikimubuza Araza, Umubyeyi n’uwo atwite Uwiteka yabanyujije mu myanya y’intoki yawa mugabo!!! Ahunga atwite aza kubyarira i Bwotamasimbi.
Yirinda kumwereka umwana we , mu bushyamirane ategereje igihe cy’umutuzo ngo amumurikire imbuto ye !! Akomeza kurindira uburyo bwiza papa wumwana yabona umwana we !! Atitaye ku nzika iyariyo yose. Umugabo yibuze inyuma akora agato n’akanini kugira yice izina ry’uwo mukobwa ndetse yishyura abahemu bashoboka abeshya ko yabubakiye iwabo inzu kandi azukuri ko ntabyo yakoze . buretse mbanze ngire Inama aba batangaza inkuru nubwo ntabarusha rwose aya Manyazi y’amafaranga mwariye aranduye rwose!! Yego uyumunsi yagira ibyo agufasha peh gusa ntibizaramba ejo nejo bundi uzabyara umwana wawe yaca mubyo uwo urigusebya anyuramo.
Amafaranga nibwo nemeye ko ari umuzi w’ikibi cyose koko!! Bibiliya yera iti “Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi”
1 Timoteyo 6:10
Reka mpinire aha hafi, Nkwandikiye iyi Baruwa ngo nkomeze abagore n’abakobwa, barikunyura mubihe bimeze nkibyo Uyu mwana yanyuzemo mukomere Imana irabakunda ibitayeho kandi ubuzima bwanyu buri mumabiganza byaMana . Mwitinya ntiyabibagiwe Kandi izabacira inzira.
abatarashaka bo mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana musenge cyane ubudasiba kandi muzagira ingo nziza ibyo mubona ntibikabace intege ahubwo mubyigireho bizabafasha Imana irabakunda Kandi ntizabatererana.
Iyabanye na Ishimwe mu majoro y’Amarira Inda yenda kwikuramo iriho kandi irashoboye.
Nibimukundira azatanga Ubuhamya kandi Ni Isomo ryiza ryo kwigisha urubyiruko cyane uru Rwo munsengero .
Mugore Urira Humura kandi uhohere ubuzima. Mukunzi wa Ishimwe na Mwenenyina Kamikazi Wowe ubasengera ngo Amavuta adakama muribo Imana ikwagure. Senga Cyane ubu Urugamba rurakomeye kurusha Mbere gusa Byibuze abarwana barahumutse kandi ntibazandavurira ibiryo byo Muri Egiputa na rimwe .
Vuba aha intashyo Zabo Ziraza mu yindi baruwa yitwa #IBIHE !
“Kuko Umwami Imana azantabara nicyo Gituma ntamwara”
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo