Tuesday, 21 Jul 2026
×
Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville bizihije Umunsi wo Kwibohora
AMAHANGA

Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville bizihije Umunsi wo Kwibohora

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 05 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 2 1.1K views 0 ibitekerezo

Abanyarwanda batuye muri Congo-Brazzaville bizihije ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, bibutswa ko gukomeza kubaka u Rwanda bisaba kurangwa n'indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ubunyangamugayo no gukora cyane.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabaye ku wa 4 Nyakanga 2026 i Brazzaville, byateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri Congo-Brazzaville ku bufatanye n'Abanyarwanda bahatuye.

Byitabiriwe n'abasaga 400 barimo Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, inshuti zabo, abayobozi muri Guverinoma ya Congo, abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n'abandi batumirwa.

Guverinoma ya Congo-Brazzaville yari ihagarariwe na Denis Christel Sassou N'Guesso, Minisitiri w'Ubutwererane Mpuzamahanga no Guteza Imbere Ubufatanye hagati ya Leta n'Abikorera.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo-Brazzaville, Parfait Busabizwa, yavuze ko Umunsi wo Kwibohora ari umunsi w'ingenzi mu mateka y'u Rwanda kuko wibutsa ubutwari bw'Ingabo za RPA zari ziyobowe na Paul Kagame, zahagaritse 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda> ndetse zigatangiza urugendo rwo kongera kubaka igihugu.

Yashimangiye ko Kwibohora kwabaye intangiriro y'u Rwanda rushya rwubakiye ku bumwe, icyerekezo n'iterambere, kugeza ubu rukaba rumaze kuba icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga.

Ambasaderi Busabizwa yavuze ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwageze ku iterambere rigaragara mu bukungu no mu mibereho y'abaturage, anagaragaza ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu rugendo rugana ku Cyerekezo 2050.

Yanashimiye Guverinoma ya Congo-Brazzaville ku mubano mwiza ifitanye n'u Rwanda no ku ruhare rwayo mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya African Continental Free Trade Area, ndetse n'ingamba zigamije korohereza Abanyafurika urujya n'uruza hagati y'ibihugu byabo.

Yasabye urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye muri Congo-Brazzaville gukomeza kurangwa n'indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ubunyangamugayo no gukora cyane, agaragaza ko ari byo bizafasha gukomeza gusigasira ibyagezweho no guteza imbere igihugu.

Ibirori byaranzwe n'ibitaramo by'umuco, aho Itorero Amaliza, rigizwe n'Abanyarwanda batuye i Brazzaville, ryasusurukije abitabiriye, rifatanyije n'itsinda ndangamuco ryo muri Congo-Brazzaville rizwi nka Fantastique.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo