Saturday, 05 Sep 2026
×
FARDC Mubyishimo irigamba kongera kwigarurira ibice byinshi muri Fizi na Uvira
AMAHANGA

FARDC Mubyishimo irigamba kongera kwigarurira ibice byinshi muri Fizi na Uvira

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 02 Sep 2026 Hashize Iminsi 2 170 views 0 ibitekerezo

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zongeye kwigarurira ibice bitandukanye byo mu misozi ya Fizi na Uvira, nyuma y’imirwano zihuriyemo n’abarwanyi ba AFC/M23, Twirwaneho ndetse na Red-Tabara.

Amakuru yatangajwe na Lieutenant Reagan Mbuyi Kalonji, Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagabye ibitero bitandukanye bigamije gusubiza inyuma imitwe ihanganye na Leta ya RDC.

FARDC yatangaje ko mu bice yongeye kugenzura harimo Malimba, Masango, Ruhua na Rubarati, ndetse n’ibirindiro byo Kamimbi, Nagishashu na Irumba.

Ubuyobozi bw’ingabo buvuga ko muri ibi bikorwa bya gisirikare abarwanyi 23 bishwe, abandi 11 bakishyira mu maboko y’ingabo, ndetse hanafatwa ibikoresho bitandukanye bya gisirikare.

FARDC kandi yatangaje ko muri Masango habonetse imva rusange irimo imibiri y’abasivili.

Icyakora, iby’iyi mva rusange biracyakeneye iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane abo imibiri ari bo, igihe bapfiriye ndetse n’ababa baragize uruhare mu rupfu rwabo.

Mu gihe FARDC ivuga ko iri gutera imbere muri ibi bice, amakuru atangwa n’uruhande rwa Leta ya RDC avuga ko abarwanyi b’imitwe ihanganye na yo basubiye inyuma berekeza ahitwa Kashongo na Magunda.

Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bya Fizi na Uvira, aho imitwe itandukanye ihanganye n’ingabo za Leta ya RDC ikomeje guhangana ku butaka.

Iki gikorwa cya FARDC kandi kibaye mu gihe Leta ya RDC ikomeje gushimangira ko ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura ibice biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro no kongera ububasha bwa Leta mu burasirazuba bw’igihugu.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo