Perezida Evariste Ndayishimiye yasezeranyije asaga miliyoni 246 Frw uzafata abatwika amasoko
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko Leta izatanga igihembo cya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Burundi, ahwanye n’arenga miliyoni 246 Frw, ku muntu uzafasha inzego z’umutekano gufata umuntu ukekwaho gutwika amasoko hirya no hino mu gihugu.
Ibi Perezida Ndayishimiye yabivugiye mu Ntara ya Gitega ku wa 27 Kanama 2026, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’Imbonerakure mu bikorwa byo kwizihiza umunsi warwo.
Uyu mwanzuro uza mu gihe mu Burundi hakomeje kugaragara inkongi z’umuriro zafashe amasoko n’inyubako z’ubucuruzi zitandukanye, zigatwara imitungo myinshi y’abacuruzi.
Mu masoko n’inyubako z’ubucuruzi ziherutse gufatwa n’umuriro harimo isoko rya Kinindo i Bujumbura, Galerie Ndayizamba na Le Parisien, byafashwe n’inkongi muri Kanama.
Hari kandi isoko rya Ngozi ryafashwe n’umuriro muri Nyakanga, ndetse n’amasoko ya Kinama na Rugombo yahiye muri Gicurasi.
Muri Mutarama na bwo, inkongi yibasiye isoko ry’imbaho rya Bujumbura.
Izi nkongi zikomeje gutera impungenge, cyane ko hari abatangiye gukeka ko zimwe muri zo zishobora kuba zaratewe nkana, nubwo kugeza ubu impamvu y’inkongi nyinshi itaramenyekana ku mugaragaro.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko Leta yafashe icyemezo cyo gutanga miliyoni 500 FBu ku muntu uzafasha gufata umuntu utwika isoko.
Yagize ati: “Muri Leta twemeye ko umuntu uzadufatira umuntu utwika, tuzamuhemba miliyoni 500.”
Yavuze ko inzego z’umutekano zikomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko hari abantu bari inyuma y’izi nkongi.
Ndayishimiye kandi yavuze ko umuntu uzafatwa akekwaho gutwika isoko ashobora gukurikiranwa ku cyaha gikomeye, arimo n’icy’iterabwoba, bitewe n’ibizagaragazwa n’iperereza n’ubutabera.
Yasabye urubyiruko rw’Imbonerakure kugira uruhare mu gukumira ibikorwa bishobora guteza inkongi no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe.
Nubwo Perezida Ndayishimiye yavuze ku buryo bukomeye ku bantu bakekwaho gutwika amasoko, bamwe mu bayobozi bo mu Burundi bagaragaje ko impamvu z’inkongi zitaramenyekana.
Nyuma y’uko Galerie Ndayizamba na Le Parisien zafatwa n’umuriro, Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, yavuze ko hakekwa ko umuriro ushobora kuba waratewe n’ipasi ikoresha amakara.
Yasobanuye ko icyo gihe umuriro watangiye mu gitondo kandi ko iperereza ryari rikomeje kugira ngo hamenyekane icyawuteye.
Nyuma y’inkongi yafashe isoko rya Kinindo, Minisitiri w’Imari, Dr. Alain Ndikumana, na we yavuze ko impamvu y’inkongi itari yamenyekana.
Yagaragaje ko uruhererekane rw’inkongi mu masoko ruteye impungenge, ashimangira ko hakenewe iperereza kugira ngo hamenyekane icyabiteye.
Minisitiri Ndikumana kandi yavuze ko Leta ishobora gutangaza izindi ngamba zigamije gukumira inkongi mu masoko no mu nyubako z’ubucuruzi.
Kugeza ubu, icyakomeje gushimangirwa ni uko iperereza rigomba gutanga ibisubizo ku cyateye izi nkongi, mu gihe Leta ikomeje gushaka uburyo bwo kurinda imitungo y’abacuruzi no gukumira ko amasoko akomeza kwibasirwa n’umuriro.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo