Abikorera n’Ubuyobozi bwa Karongi basuzumye ibikorwa by’iterambere, hateganywa kubakwa gare na sitati
Abikorera bo mu Karere ka Karongi, PSF, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere, basuzumye ibikorwa by’iterambere byakozwe mu myaka ine ishize, banaganira ku mishinga mishya igamije guteza imbere aka Karere no kurushaho gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari.
Ibi byagarutsweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, mu nama yahuje ubuyobozi bw’abikorera mu Karere ka Karongi n’Ubuyobozi bw’Akarere.
Iyi nama yarimoabayobozi batandukanye ; Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerlard, Uhagarariye abikorera mu Karere ka Karongi, Ntwali Janviere, ndetse na Felix Mutagoma, uhagarariye abikorera ku rwego rw’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yavuze ko Banyotewe niterambere ry’Akarere ka Karongi kandi ko mbere yo kujya gushaka abashoramari baturutse ahandi bagomba kubanza kureba kubabo.
Yasoje avuga Kumushinga wagare iteganyijwe ko izashyirwa muri Rubengera , Avuga ko ari igitekerezo cyiza abikorera bagize kandi ko vuba uyumushinga ugiye gutangira gukurikiranwa kugira ngo uzanashyirwe mu bikorwa.
Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe ibikorwa by’ingenzi byakozwe mu myaka ine ishize, ndetse banaganira ku mishinga mishya ishobora kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Karongi.
Mu mishinga yagarutsweho harimo gahunda yo kubaka sitati zishushanya kandi zirimbisha za rond-point ahantu hatandukanye mu Karere ka Karongi.
Izi sitati biteganyijwe ko zizashyirwa kuri rond-point ya Rubengera, iya Bwishyura ndetse no hafi y’Ibitaro bya Kibuye.
Abayobozi n’abikorera bavuga ko ibi bikorwa bizafasha mu kunoza isura y’Umujyi wa Karongi, bikarushaho kuwugira ahantu nyaburanga kandi hashobora gukurura ba mukerarugendo ndetse n’abashoramari.
Abikorera bo mu Karere ka Karongi kandi bafite gahunda yo kubaka gare mu Murenge wa Rubengera, umushinga uteganyijwe kugira uruhare mu kunoza urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga.

Iyi gare izafasha kwakira no guhuza abantu baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse bikaba biteganyijwe ko izagira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi n’izindi serivisi zikorerwa muri aka karere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abikorera bwagaragaje ko ubufatanye hagati yabo ari ingenzi mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, guteza imbere ibikorwa remezo no kongera amahirwe y’ishoramari muri aka Karere.
Karongi ikomeje gushyira imbere ubufatanye n’abikorera, aho imishinga nk’iyi iteganyijwe gufasha mu kuvugurura isura y’aka karere no kongera ibikorwa by’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo