Tuesday, 21 Jul 2026
×
Ibyo wamenya ku Imurikagurisha rya KIVU SUMMER  BEACH 2026 Ririkubera mu Karere ka KARONGI
UBUKUNGU

Ibyo wamenya ku Imurikagurisha rya KIVU SUMMER BEACH 2026 Ririkubera mu Karere ka KARONGI

ENOCK HAKIZIMANA 03 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 2 1K views 0 ibitekerezo

Imurikagurisha rya KIVU SUMMER BEACH 2026, ryategurwe n’Ihuriro ry’Abakorera mu Mu Karere ka Karongi (PSF) n’abandi bafatanyabikorwa YIRUNGA,LTD Ikinyamakuru gikorera muntara y’uburengerazuba kitwa IMENA Media RWANDA na youtube yabo yitwa IMENA TV 01, na GRF Rwanda Ltd . ryatangiye kuwa 25 Kamena 2026 rifungurwa ku mugaragaro Kucyumweru, tariki ya 28 Nyakanga, mu busitani bw’ Umurenge wa bwishyura , Akarere ka Karongi.

Iri ni imurikagurisha rya 2 (Edition 2), rizamara iminsi 10, rizarangira ku wa 4 Nyakanga 2026, rihuriza hamwe abamurika ibicuruzwa na serivisi 50 baturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere Ka Karongi ndetse no hanze yako.

Abasura Expo bitezwe ni hafi ibihumbi 8000, aho kumunsi hakirwa abasaga 500 

Abategura iri murikagurisha bavuga ko muri uyu mwaka bategereje kwakira abantu bagera ku 8000 umubare uruta kure uw’abaryitabiriye mu Cyiciro cyambere.

Umubare w’abamurika ibicuruzwa na wo wazamutse cyane, uva kuri 31 mu cyiciro cyambere ugera kuri 50 mucyiciro cya 2, ibintu bigaragaza ko iri murikagurisha rikomeje gukura no gukundwa.

 

PSF: Expo si ugurisha gusa, ni urubuga rwo kwerekana ubushobozi

Umuvugizi wa PSF Mu Karere ka Karongi NTWALI Janvier, yavuze ko Expo y’uyu mwaka itagamije gusa kugurisha no kugura ibicuruzwa, ahubwo ari amahirwe yo kwerekana aho urwego rw’abikorera rugeze ndetse no kwigira ku bandi baturutse muyindi Mirenge bitandukanye.

Umuyobozi w' AKarere ka Karongi “MUZUNGU Gerard” yashimiye abateguye iri imurikagurisha bose ndetse nabafatanyabikorwa , abwira abitabiriye expo ko aya ari amahirwe bafite bagomba kubyaza umusaruro bamurika ibikorwa byabo.

yakomeje ashimira abateguye iyi expo avuga ko ari byiza kuba umunsi wo kuyisoza barawuhuje n'umunsi wo kwibohora uba ku itariki 04 Nyakanga , abwira abaturage ko Kwibohora atari iya Politike ahubwo nabo bagomba kwibohora ibintu bitandukanye no mubuzima busanzwe bwa buri munsi.

Imirenge igera kuri 13 igize Akarere ka Karongi yitabiriye iri Imurikagurisha

Mu Mirenge yohereje abamurika ibicuruzwa harimo: Bwishyura, Mutuntu, Rubengera, Gitesi, Ruganda, Rugabano, Gishyita, Gishari, Mubuga, Murambi, Murudi, Rwankuba, na Twumba.

Abitabira Expo bakomeje kwiyongera

Uretse kwiyongera kw’abasura, igihe Expo imara na cyo cyarongerewe. Yahoze imara icyumweru kimwe gusa, ariko ubu imara Iminsi 10, kandi PSF ivuga ko mu myaka iri imbere ishobora kuzajya irenzaho uko abikorera baza bagenda biyongera.

Ntagiciro cyo kwinjira cyashyizweho, Abifuza gusura Expo binjirira ubuntu bakareba byo bakeneye bakabigura abahabwa service nabo bakayihabwa.

 

Abategura Expo basaba Abatuye muri aka Karere ka Karongi ndetse n’Abanyarwanda bose kuyitabira ari benshi kugira ngo babone ibicuruzwa n’udushya tw’Akarere ka Karongi ndetse n’ibiva mu bihugu bitandukanye, banishimire ibikorwa bitandukanye bitegurirwa abazitabira iri murikagurisha rya KIVU SUMMER BEACH EXPO 2026 EDITION 2.

Ishusho y' Imurikagurisha mu amafoto:

 

Ahari Kubera Imurikagurisha isuku yashyizwe imbere aho kwinjira ubanza ugakaraba intoki n'amazi meza

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Src: Kabogie Pro

 

ENOCK HAKIZIMANA

ENOCK HAKIZIMANA

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo