Tuesday, 21 Jul 2026
×
Ibyo wamenya ku ruganda rwa mbere mu Rwanda rutunganya ibikomoka ku mbaho ruri mu Karere ka Karongi
UBUKUNGU

Ibyo wamenya ku ruganda rwa mbere mu Rwanda rutunganya ibikomoka ku mbaho ruri mu Karere ka Karongi

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 08 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 1 1K views 0 ibitekerezo

Uyumunsi abanyamakuru ba IMENA MEDIA RWANDA Basuye uruganda MT WOOD TECH SOLUTION LTD Rukorera mu Karere Ka KARONGI , Umurenge wa Rubengera , rusanzwe rutunganya ibikomoka kumbaho , bagirana ikiganiro kirambuye.

Theophile NDOREYAHO , Umuyobozi w’uruganda yatangaje ko amaze imyaka irenga umunani akora ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku mbaho benshi bazi nko kubaza , yanatangaje ko kandi mbere yiy’ imyaka yose yabanje gukora akazi ko kwigisha Gutunganya ibi bikoresho bikomoka kumbaho cyangwa bikorwa mumbaho , mu ishuri riherereye mu Karere ka Karongi.

Theophille NDOREYAHO , Umuyobozi w'uruganda rwa MT WOOD TEC SOLUTION

Nyuma yo kwigisha , yatekereje gukora uruganda nubwo bitari yoroshye nkuko yabitangaje , ariko aza kubigeraho .

Uruganda yafunguye nyuma yo kwigisha yarwise MT WOOD TEC SOLUTION 

 

Theophile yavuze ko kandi imbaho bakoresha zatanze umusaruro ku isoko haba mu Rwanda ndetse no kumasoko mpuzamahanga ari imbaho ziva mubiti bya Karongi.

Theophile yageneye ubutumwa urubyiruko ndetse nabakora umwuga w’ububaji muri rusange ko bagomba kugira ubunyangamugayo , bakirinda gukomeza kwica izina ry’umwuga w’ububajiji izina bahawe ryo kwica gahunda ngo “abafundi ntibagira gahunda” rikagenda nkanyomberi.

Yasoje abwira urubyiruko gukunda uyumwuga wububajiji kuk ari mwiza cyane kandi hari ingero nyinshi zabo utunze , uretse no kubatunga wabateje imbere.

Abanyamakuru ba IMENA MEDIA RWANDA Mu Kiganiro na Theophile NDOREYAHO

 

Imbaho zikoreshwa muri uru ruganda ziva mu biti by' i Karongi

Hari imashine zihenze cyane aho mumasegonda 2 iba isoje gukata urubaho.

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo