Friday, 21 Aug 2026
×
AFC/M23 yafashe uduce twinshi muri Masisi, FARDC ihungira Walikale
AMAHANGA

AFC/M23 yafashe uduce twinshi muri Masisi, FARDC ihungira Walikale

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 21 Aug 2026 Hashize Iminota 54 1K views 0 ibitekerezo

Umutwe wa AFC/M23 ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, wafashe uduce twinshi two muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yuko imirwano yongeye kubura hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro.

Amakuru yatangajwe n’uruhande rwa AFC/M23 avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bafashe uduce turimo Gashovu, Kabona, Kigali, Katugunda, Lemeka, Kadahandwa na Miruta.

Aya makuru kandi yashimangiwe na Col. Nsabimana Mwengangabo Samuel, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya AFC/M23 muri Masisi, wavuze ko ingabo za FARDC n’imitwe yitwaje intwaro zifatanya na zo zasubiye inyuma nyuma yo gutsindwa mu mirwano.

Uyu muyobozi yavuze ko abo barwanyi bahungiye mu gace ka Biriko, nyuma bakomereza berekeza muri Teritwari ya Walikale.

Masisi ni kamwe mu duce two muri Kivu y’Amajyaruguru tumaze igihe turangwamo imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo, zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo ndetse n’izindi ngabo zishyigikira Kinshasa.

Imirwano ikomeje muri aka gace yakomeje kugira ingaruka ku baturage, aho benshi bagiye bava mu byabo bashaka ahantu batekanye.

Kugeza ubu, amakuru ku mubare w’ababa bapfuye cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano mishya, ndetse n’ibyangiritse, ntabwo aramenyekana neza.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo