U Burundi bwaba bugiye kohereza ingabo muri Gaza nyuma ya Uganda
Nyuma y’uko Uganda yemeje kohereza ingabo zayo muri Gaza mu rwego rw’ubutumwa mpuzamahanga bugamije kugarura no kubungabunga umutekano, haravugwa ko n’u Burundi bushobora kwitabira uwo mugambi.
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko abayobozi bakuru mu gisirikare cy’iki gihugu bamaze kujya muri Israel, aho basuzumye ahashobora gukorerwa umutwe w’ingabo z’u Burundi mu gihe igihugu cyaba gifashe icyemezo cyo kwinjira muri International Stabilization Force (ISF) Biteganyijwe ko bwahita bujya muri Gaza.
Mu basirikare b’u Burundi bivugwa ko bari muri Israel harimo General-Major Jean Claude Niyiburana, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, General de Brigade Élie Bukuru, ushinzwe imyitozo ya gisirikare, ndetse na Colonel Jean d’Affaires Manirakiza, uyobora iperereza rya gisirikare.
Urwo rugendo rubaye nyuma y’uko Uganda ibaye kimwe mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari byatangiye gutera intambwe mu kwitabira ubutumwa bwa ISF buzoherezwa muri Gaza.
Ku wa 6 Kanama 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemeje ubusabe bwa Guverinoma bwo kohereza umutwe w’Ingabo za Uganda (UPDF) muri Gaza.
Amakuru avuga ko abasirikare bakuru b’u Burundi bagiye muri Israel, mu bindi, gusuzuma ahashobora gukorerwa ingabo z’u Burundi ndetse no kureba uburyo iki gihugu cyakwitabira ubwo butumwa mpuzamahanga.
Nubwo hari aya makuru, Guverinoma y’u Burundi kugeza ubu ntiratangaza ku mugaragaro ko yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Gaza.
Kugeza igihe hazaba itangazo rihamya uruhare rw’u Burundi, amakuru avuga ko iki gihugu gishobora kwinjira muri ISF akomeje gufatwa nk’igishoboka, aho kuba icyemezo cyamaze gutangazwa ku mugaragaro.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo