Monday, 17 Aug 2026
×
Burundi: Minisitiri Bizimana arashinja Abanyarwanda kujya kwibayo kubera inzara
AMAHANGA

Burundi: Minisitiri Bizimana arashinja Abanyarwanda kujya kwibayo kubera inzara

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 17 Aug 2026 Hashize Isaha 1 1K views 0 ibitekerezo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yavuze ko hari Abanyarwanda bajya mu Burundi bagamije kwiba, cyane cyane imyaka, avuga ko bamwe muri bo babiterwa n’ibibazo by’inzara.

Bizimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa MAIN SWITCH 257, ubwo yagarukaga ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda umaze igihe urangwa n’ubwumvikane buke ndetse n’ifungwa ry’umupaka w’ibihugu byombi.

Uyu muyobozi yavuze ko hari Abanyarwanda bajya mu Burundi kwiba imyaka yo mu mirima, avuga ko ibyo bikorwa bishobora kuba bifitanye isano n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.

Ati: “Twumvise Abanyarwanda, abanyagihugu b’Abanyarwanda bahora bagomba kuza mu Burundi kwiba. Hari abaje kwiba bakiba imirima, kubera ko inzara itaboroheye.”

Gusa, Minisitiri Bizimana ntiyagaragaje imibare y’abantu avuga ko bagiye mu Burundi kwiba, cyangwa ibindi bimenyetso byihariye byerekana aho ibyo bikorwa byabereye.

Ku bijyanye n’umubano w’u Burundi n’u Rwanda, Bizimana yavuze ko u Burundi nta kibazo bufitanye n’Abanyarwanda ubwabo cyatuma ibihugu byombi bidashobora kubana neza.

Yashimangiye ko kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubire ku murongo, hakenewe uruhare rw’impande zombi, agaragaza ko u Burundi bwiteguye kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Ati: “Ku ruhande rw’u Burundi nta kibazo dufitanye na bo cyatubuza kubana na bo neza.”

U Burundi n’u Rwanda bimaze igihe bifitanye umubano utifashe neza, cyane cyane bitewe n’ibibazo by’umutekano ndetse n’ibirego impande zombi zigenda zishinjanya.

Ibi byatumye umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeza kuzamo agatotsi, ndetse u Burundi buhagarika imipaka yabwo ihuza n’u Rwanda.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo