AFC/M23 yasoje amahugurwa y’abasirikare ba Komando barenga 9,300, ivuga ko igamije gukomeza kurinda abaturage
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryasoje ku mugaragaro amahugurwa y’icyiciro gishya cy’abasirikare ba Komando (Commandos) bagera ku 9,318, mu muhango wabereye i Tchanzu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026.
Nk'uko byatangajwe n’iri huriro, aba basirikare bamaze amezi menshi bahabwa imyitozo ikomeye ya gisirikare, bavuga ko biteguye gusohoza inshingano zabo no kurinda umutekano w’abaturage.
Mu itangazo AFC/M23 yashyize hanze, yavuze ko amahugurwa y’aba basirikare ari kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza kongerera imbaraga igisirikare cyayo, no kurushaho gucunga umutekano mu bice igenzura.
Iri huriro ryasobanuye ko intego nyamukuru ari ugukomeza kurinda abaturage batuye mu duce rivuga ko twabohowe, no gukomeza kubungabunga ituze n’umutekano muri utwo duce.
AFC/M23 ikomeje kugaragaza ko iri mu rwego rwo kongera ubushobozi bwa gisirikare, aho amakuru aturuka muri iri huriro agaragaza ko ubu rifite abarwanyi babarirwa hagati ya 30,000 na 40,000 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uku kwiyongera kw’imbaraga za gisirikare gushingira ku gikorwa gikomeje cyo kwinjiza abarwanyi bashya no kubaha amahugurwa yihariye.
Muri Gashyantare 2026, AFC/M23 yari yatangaje ko abasirikare ba Komando barenga 7,500 barangije amahugurwa, mu gihe muri Werurwe 2026 yongeye gutangaza ko abasirikare b’ingabo zidasanzwe (Special Forces) barenga 1,500 na bo bari bamaze kurangiza imyitozo.
Isozwa ry’aya mahugurwa rikorwa mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC, aho AFC/M23 ikomeje kuvuga ko yibanda ku kongerera ubushobozi ingabo zayo no gukomeza ibikorwa byo kurinda abaturage n’uturere igenzura.


Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo