Tuesday, 21 Jul 2026
×
Amasezerano ya Trump hagati y’u Rwanda na RDC ashobora kutagera ku ntego zayo
POLITIKI

Amasezerano ya Trump hagati y’u Rwanda na RDC ashobora kutagera ku ntego zayo

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 03 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 2 1.1K views 0 ibitekerezo

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaza amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’intambwe ikomeye ishobora kurangiza imyaka myinshi y’intambara mu burasirazuba bwa Congo, ikinyamakuru mpuzamahanga Foreign Affairs cyagaragaje impamvu zituma ayo masezerano ashobora kudatanga umusaruro wari witezwe.


Mu isesengura cyatangaje, iki kinyamakuru kivuga ko nubwo isinywa ry’aya masezerano ryakiriwe neza ku rwego mpuzamahanga, ibikomeje kubera ku rugamba n’imiterere y’aya makimbirane bigaragaza ko urugendo rwo kugera ku mahoro arambye rukiri rurerure.

AFC/M23 itari mu masezerano
Kimwe mu bibazo by’ingenzi cyagaragaje ni uko aya masezerano yibanze ku mubano hagati ya Kigali na Kinshasa, nyamara umutwe wa AFC/M23, ugenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC, utari mu bayashyizeho umukono.

Abanditsi b’iri sesengura bavuga ko bigoye gutekereza ko intambara ishobora kurangira mu gihe umwe mu bakinnyi bakomeye ku rugamba adafite uruhare rutaziguye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri ayo masezerano.
Bemeza ko amahoro arambye azagerwaho gusa ari uko n’ibibazo bifitanye isano na AFC/M23 bibonewe ibisubizo binyuze mu biganiro no mu myanzuro yumvikanyweho n’impande zose.

Ibibera ku rugamba ntibihuye n’ibyatangajwe
Foreign Affairs igaragaza kandi ko hari ikinyuranyo hagati y’ibyatangajwe nyuma y’isinywa ry’amasezerano n’ibikomeje kuba ku rugamba.
Mu gihe ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje aya masezerano nk’intsinzi ikomeye ya dipolomasi, amakuru akomeje guturuka mu burasirazuba bwa RDC agaragaza ko imirwano n’amakimbirane bitarahagaze burundu, ndetse impande zitandukanye zigikomeza gushinjanya kutubahiriza ibyo ziyemeje.


Ikinyamakuru kivuga ko agaciro k’aya masezerano katagomba gupimirwa ku muhango wo kuyashyiraho umukono gusa, ahubwo ko kazashingira ku bushobozi bwayo bwo guhindura ibibera ku rugamba no kongera icyizere hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

Ibibazo by’intandaro biracyahari. 
Iri sesengura rinibutsa ko ibibazo byakuruye intambara mu burasirazuba bwa RDC bimaze imyaka irenga 20 bitarakemurwa.


Rivuga ko amakimbirane adashingiye gusa ku mubano hagati y’u Rwanda na RDC, ahubwo afitanye isano n’ibibazo by’umutekano, intege nke z’inzego za Leta, ubwinshi bw’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere, amakimbirane ashingiye ku moko ndetse n’inyungu zishingiye ku mutungo kamere.
Ku bw’iyo mpamvu, abanditsi Joshua Z. Walker, Reagan Miviri na Jason K. Stearns bemeza ko amasezerano ya dipolomasi yonyine adahagije mu gukemura ikibazo kimaze imyaka myinshi, keretse aherekejwe n’ingamba zikemura n’izo mpamvu shingiro.

Amerika isabwa gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa
Foreign Affairs ivuga kandi ko uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutagomba kurangirira ku guhuza impande zombi ngo zisinyane amasezerano.
Ahubwo isanga Washington ikwiye gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, gushyigikira ibiganiro biri hagati y’izindi mpande zifite uruhare muri aya makimbirane, no gukoresha igitutu cya dipolomasi igihe bibaye ngombwa.

Abanditsi banagaragaza ko kugeza ubu nta buryo bugaragara bwo guhatira impande zose kubahiriza ibyo zemeye, mu gihe zatangira kubirengaho.
Bemeza ko kubura uburyo bukomeye bwo kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bishobora gutuma agenda ata agaciro buhoro buhoro.

Raporo za Loni na zo zagaragaje impungenge
Iri sesengura risohotse mu gihe raporo iheruka y’impuguke z'Umuryango w’Abibumbye ku bibera muri RDC na yo yagaragaje ko impande zitandukanye zikomeje gushinjwa kutubahiriza ibyo ziyemeje, ibintu byakomeje kongera impungenge ku hazaza h’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

SOMA IY'INKURU: Twirwaneho iri kwagura ibirindiro muri Kivu y’Epfo: Ese ni ugutegura urugamba runini?

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo