Bertrand Bisimwa yatangaje ko nta mwanzi uzongera kwinjira muri Minembwe
Umuyobozi wa AFC/M23 yatangaje ko imirwano yabaga mu gace ka Minembwe yarangiye, ashimangira ko abaturage bagomba gutangira kubaho batekanye nyuma y'igihe kinini bahanganye n'ibibazo by'umutekano.
Ibi yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, mu butumwa yagejeje ku Banyamulenge batuye muri Minembwe, aho yavuze ko igihe cyo kumena amaraso cyarangiye.
Mu ijambo rye, yavuze ko amaraso y'abana n'abaturage ba Minembwe amaze igihe ameneka ahagije, bityo ko batazongera kwemera ko abaturage bongera kwicwa.
Yagize ati: "Amaraso y'abana ba Minembwe yamenetse hano ahagije. Nta wundi uzongera kwicwa, kandi ntituzemera ko umwanzi yongera kugera hano."
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa AFC/M23, burangajwe imbere na Corneille Nangaa na Gen. Sultan Makenga, bwiyemeje gukomeza kurinda Minembwe no gukumira igitero icyo ari cyo cyose cyashobora kugabwa kuri aka gace.
Ati: "Bavuze ko amaraso y'abana ba Minembwe yamenetse hano ahagije. Kandi ntibazongera kwemera ko umwanzi yongera kugera hano. Azajya areba Minembwe ariko ntazabasha kuyinjiramo. Umwanzi ntabwo azongera kugera aha."
Yifashishije urugero rwo muri Bibiliya, yavuze ko nk'uko Abisirayeli bageze ku muryango w'Igihugu cy'Isezerano, ari na ko abashaka kugaba ibitero kuri Minembwe bazayibona ariko ntibazongere kuyigeramo.
Yagize ati: "Murabizi ko hari abantu Imana yakuye mu Misiri, ibajyana i Kanani, ariko bakagera ku muryango w'i Kanani ntibayinjiremo. Umwanzi na we turamubwira ngo azabona Minembwe ariko ntazongera kuyinjiramo."
Uyu muyobozi yavuze ko AFC/M23 igizwe n'Abanye-Congo bakomoka mu bice bitandukanye by'igihugu, bahuje intego yo guhangana n'ibyo bavuga ko ari ibikorwa bigamije gutsemba Abatutsi b'Abanye-Congo no kurengera abaturage.

Yashimangiye ko uwo mutwe utagamije kurengera Abanyamulenge gusa, ahubwo uharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bose bavuga ko bahohoterwa cyangwa bakorerwa akarengane.
Yanavuze ko urugamba rwabo rugomba gukomeza kugeza intego zose zigerweho, nyuma abaturage bakazakomereza ku rugamba rw'iterambere no kongera kubaka ubuzima bwabo.
Minembwe yari imaze igihe iberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n'ihuriro rigizwe n'Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z'u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo, umutwe wa FDLR n'abacanshuro.
Iyi mirwano yakunze kugira ingaruka ku baturage, aho ibikorwa by'urugomo byahitanye abasivili barimo abana n'abageze mu zabukuru ndetse abandi benshi bagahunga ingo zabo.
AFC/M23 ivuga ko ibikorwa bya gisirikare iherutse kugaba muri Minembwe byatumye umutekano ugaruka muri ako gace, ikemeza ko abaturage bagiye kongera kubaho mu ituze nyuma y'igihe kirekire cy'imirwano.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo