Tuesday, 11 Aug 2026
×
Abasirikare bashya 566 batojwe na RDF binjiye muri FACA
AMAHANGA

Abasirikare bashya 566 batojwe na RDF binjiye muri FACA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 11 Aug 2026 Hashize Amasaha 2 1K views 0 ibitekerezo

Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yamaze amezi atandatu.

Muri uwo muhango kandi, ba Suzofisiye bakuru 104 barangije amahugurwa yihariye yamaze amezi ane, agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bijyanye n’inshingano zabo za gisirikare.

Aya mahugurwa yose yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA).

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kassaï, i Bangui, uyoborwa na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

Witabiriwe kandi n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Kayumba Olivier, abayobozi bakuru ba Leta ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu by’umutekano n’igisirikare muri iki gihugu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA, Gen. Zéphirin Mamadou, yakiriye abasirikare bashya, abibutsa ko bagiye gufatanya na bagenzi babo mu nshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.

Yashimiye Perezida Paul Kagame ku bufatanye bwa gisirikare buri hagati y’u Rwanda na Centrafrique, avuga ko bwatanze umusaruro.

Gen. Mamadou yagize ati: “Uyu muhango urashimangira isozwa ry’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda, hagamijwe cyane cyane gukumira ibikorwa by’abahungabanya amahoro.”

Yongeyeho ko ubumenyi aba basirikare bungukiye muri aya mahugurwa buzagira uruhare mu kongera ubushobozi bwabo bwo kurinda igihugu n’abaturage.

Maj. Gen. Vincent Nyakarundi yavuze ko isozwa ry’aya mahugurwa rigaragaza ubwitange, ikinyabupfura n’umurava byaranze abahuguwe mu gihe cyose bamaze mu myitozo.

Yavuze ko aba basirikare bagaragaje ubushobozi bwo gukorera igihugu kinyamwuga, bubahiriza indangagaciro n’inshingano zihabwa abasirikare.

Yashimangiye kandi ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora neza inshingano zabo no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wa Centrafrique.

Aya mahugurwa yabaye mu rwego rw’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique, bukomeje kugaragara mu bikorwa byo guhugura abasirikare ndetse no mu bikorwa bihuriweho byo kubungabunga amahoro.

Aba basirikare bashya binjiye muri FACA ku wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026, biyongera ku bandi benshi bamaze kwinjira mu Ngabo za Centrafrique nyuma yo guhabwa amahugurwa n’Ingabo z’u Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2023, RDF imaze gufasha FACA guhugura abasirikare bagera ku 3,000, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi bifitanye.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo