Abarwanyi b’umutwe wa JNIM bagabye Igitero ku kigo cya gisirikare hicirwamo abasirikare benshi
Abarwanyi b’umutwe wa JNIM (Group for the Support of Islam and Muslims) bagabye igitero ku kigo gikuru cy’ingabo za Mali giherereye mu mujyi wa San, uri hagati mu gihugu, ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026.
Amakuru avuga ko abasirikare ba Mali nibura 12 bishwe, mu gihe ibikoresho bya gisirikare byasahuwe nyuma y’imirwano.
Abagabye igitero bageze kuri icyo kigo cya gisirikare bakoresheje amapikipiki ndetse n’amaguru. Hari bamwe muri bo bari bambaye impuzankano za gisirikare zisanzwe, bivugwa ko bashakaga kwiyoberanya nk’abasirikare ba Leta.
Umutwe wa JNIM wigambye iki gitero, mu gihe Ingabo za Mali, zizwi nka FAMA, zatangaje ko habaye icyo zise igerageza ryo kugaba igitero ku kigo cyazo.
Umuturage wo muri San wavuganye na RFI yavuze ko imirwano yatangiye mu rukerera, ubwo abaturage bari bitegura kujya mu musigiti.
Yavuze ko amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00), akomeza kugeza hafi saa moya (7:00).
Uwo muturage yavuze ko imirwano yabereye hafi y’ikigo cya gisirikare, aho bamwe mu bagabye igitero bishwe, abandi bagahunga, bamwe bihisha mu mazu mu gihe abandi berekezaga mu mashyamba.
Mu gihe umutekano wari utaragaruka neza, abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo, mbere y’uko bemererwa gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe nyuma yaho.
Abandi baturage batangaje ko abagabye igitero bari benshi kandi ko hari abashoboye kwinjira mu kigo cya gisirikare, bakamaramo igihe mbere yo kuhava.
Iki gitero cyateje impungenge mu baturage, bamwe bibaza niba ingabo za Mali zifite abasirikare n’ibikoresho bihagije byo guhangana n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu.
Serge Daniel, umunyamakuru wa RFI ukorera muri ako karere, yatangaje ko abasirikare ba Mali nibura 12 bahasize ubuzima, mu gihe amakuru ku bandi bashobora kuba barapfuye cyangwa bakomerekeye atari yakamenyekana neza kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru.
Igitero cyabereye i San kibaye mu gihe JNIM ikomeje gukora ibitero mu bice bitandukanye bya Mali, aho umutekano w’igihugu umaze igihe uhungabanywa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo