Wednesday, 26 Aug 2026
×
Abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 bafashe umudugudu wa Masango
AMAHANGA

Abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 bafashe umudugudu wa Masango

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 26 Aug 2026 Hashize Iminota 45 1K views 0 ibitekerezo

Umudugudu wa Masango, uherereye muri Gurupoma ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wafashwe n’abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje impande zombi n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe izishyigikiye.

Amakuru avuga ko uyu mudugudu wafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2026, nyuma y’imirwano yatangiye mu rukerera, ahagana saa munani.

Twirwaneho na AFC/M23 byahanganye n’abarwanyi ba Wazalendo na FDLR, bafatanyije n’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi nka Hiboux.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 muri aka gace nyuma y’imirwano, nubwo amakuru y’aho abarwanyi bari ndetse n’imiterere y’umutekano muri Masango akomeje gukurikiranwa.

Nyuma y’ifatwa rya Masango, amakuru avuga ko umutekano mu nkengero z’Umujyi wa Uvira wongeye guteza impungenge, nyuma y’uko ingabo za FARDC zisubiye inyuma zigera ahitwa Munanira, hafi y’umujyi wa Uvira.

Uvira ni agace gafite akamaro gakomeye muri Kivu y’Amajyepfo kubera aho gaherereye ndetse n’imihanda ihuza ibice bitandukanye by’iyi ntara.

Ifatwa rya Masango rikurikiye irindi tsinda ry’ibitero ryabaye ku wa 23 Kanama 2026, ubwo Twirwaneho na AFC/M23 byavugwaga ko bigaruriye uduce twa Malimba na Rubarati.

Muri ibyo bice na ho habaye imirwano hagati y’aba barwanyi n’ingabo za FARDC zari zifatanyije na Wazalendo ndetse na FDLR.

Ibi bikorwa byiyongera ku mirwano imaze iminsi ishyira igitutu ku ngabo za Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye muri Teritwari ya Uvira, mu gihe AFC/M23 na Twirwaneho bikomeje kwagura ibikorwa byabyo mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo