Tuesday, 21 Jul 2026
×
Imvugo ye yateye urujijo, Trump yavuze ko yarangije amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC, mugihe imirwano igikomeje
AMAHANGA

Imvugo ye yateye urujijo, Trump yavuze ko yarangije amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC, mugihe imirwano igikomeje

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 09 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 1 1.1K views 0 ibitekerezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutangaza ko yagize uruhare mu guhagarika amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nubwo ibikorwa biri kubera ku rugamba bigaragaza ko umutekano utaragaruka mu burasirazuba bwa Congo.

Trump yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru yari agiriye mu ndege ya Air Force One avuye mu nama ya NATO yabereye muri Turikiya, aho yavuze ko ari umwe mu bayobozi bagize uruhare mu kurangiza intambara nyinshi ku Isi.

Yagize ati: Trump yarangije intambara umunani, harimo iya Azerbaijan. Tekereza ku ntambara narangije, umunani harimo n’izari zimaze imyaka 30. Urebye muri Congo, Congo n’u Rwanda. Narayihagaritse nyuma y’imyaka 14 abantu miliyoni 15 bishwe bakaswe imitwe.”

Trump yavuze ibi ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru cyari kijyanye n’umunyapolitiki María Corina Machado wo muri Venezuela. Yavuze ko atigeze amubuza gutaha, anashimangira ko yamushyigikiye ndetse ko amushimira uruhare yagize mu guhagarika intambara zitandukanye.

Ibyo Trump avuga abishingira ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, agamije gushakira umuti amakimbirane amaze imyaka hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano ateganya ko RDC isenya umutwe wa FDLR ushinjwa gukorana n’ingabo zayo, mu gihe u Rwanda na rwo rukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi hakurikijwe ibyumvikanyweho.

Icyakora, nubwo ayo masezerano yasinywe, imirwano iracyakomeje mu burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rukomeje gushinja Kinshasa kutubahiriza ibyo rwiyemeje, cyane cyane ku bijyanye no gusenya umutwe wa FDLR ukomeje gufatanya na FARDC mu mirwano ihanganyemo na AFC/M23.

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imirwano ikomeye yakomeje hagati ya AFC/M23, umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro.

Mu mpera z’icyumweru gishize, MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 batangaje ko bafashe uduce turimo Point-Zéro, Kalingi, Mikenke, Gitavi, Ilundu, Kalongi, Gakenke, Lubemba, Bicumbi na Baruta Rwitsankuku, bavuga ko twari tugenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Ku wa 8 Nyakanga 2026, indi mirwano ikomeye yongeye kubera mu bice bya Rugezi, Mulima, Point-Zéro, Kazaroho, Bilalo Mbili na Mikenke, ihanganisha FARDC na Twirwaneho.

No mu mpera za Kamena 2026, imirwano yari yongeye kubura hagati ya Wazalendo na AFC/M23 mu duce twa Ngungu, Rubaya, Bibwe, Minjenje na Pinga muri Teritwari ya Masisi.

Hari kandi abanenga uburyo Amerika ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, bavuga ko ikunze gushyira igitutu ku Rwanda aho gusaba impande zombi kubahiriza ibyo ziyemeje.

Mu kiganiro aherutse kugirana na France 24, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibihano bidashobora gukemura ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC.

Yagize ati: Ibi bihano birabogamye. Bibogamira ku ruhande rumwe kandi nta musaruro byatanga. Gutanga ibihano si inshingano y’umuhuza. Niba umuhuza abona ko gufata ibihano ari ngombwa, kubifatira uruhande rumwe byoshya urundi.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwagiranye amasezerano na RDC, bityo amahoro adashobora kugerwaho mu gihe uruhande rumwe rudashyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje, cyane cyane gusenya umutwe wa FDLR.

Nduhungirehe yanagaragaje ko kuba Amerika idashyira igitutu kimwe ku mpande zombi byatumye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeza ibikorwa bya gisirikare, harimo n’ibitero byagabwe mu bice bya Minembwe no ku birindiro bya AFC/M23.

Kugeza ubu, nubwo amasezerano ya Washington akiri urufatiro rw’ibiganiro by’amahoro, ibikorwa byo ku rugamba bikomeje gutuma benshi babona ko ataratanga umusaruro wari witezwe, kubera ko impande zishinjanya kutubahiriza ibyo zemeye.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo