Ituri: FARDC yarashe umurwanyi ukomeye wari wariyise Jenerali “Hérode”
Kakani Tondabo Édouard, wari uzwi ku izina rya Jenerali Hérode ndetse akaba yari ayoboye umutwe witwaje intwaro wa Front Patriotique et Intégrationniste du Congo (FPIC), yapfiriye mu mirwano yabereye mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko Hérode yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, mu mirwano yabereye hafi y’agace ka Nyankunde, aho kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu rimwe na rimwe.
Amasoko atandukanye avuga ko muri iyo mirwano hishwe kandi nibura abarwanyi batandatu (6) bari bashinzwe kurinda Hérode. Bivugwa ko bahitanywe n’imirwano yahanganishije umutwe wa FPIC n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Icyakora, ubuyobozi bwa FARDC bwahakanye ko ingabo zabwo zagiranye imirwano n’uyu mutwe uzwi kandi ku izina rya “Tchini ya Kilima”.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026, FARDC yavuze ko itagize uruhare mu byabereye i Nyankunde mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga, inamagana amakuru ayishinja kuba ari yo yagabye icyo gitero.
Nyuma y’urupfu rwa Hérode, umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Bunia, mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye ku byabaye ndetse n’ingaruka uru rupfu rushobora kugira ku mutekano mu Ntara ya Ituri.
Urupfu rwa Hérode ruje mu gihe Intara ya Ituri ikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, ibintu bikomeje guteza umutekano muke no guhungabanya imibereho y’abaturage.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo