Tuesday, 21 Jul 2026
×
Ndamukunda cyane, Nasibye akazi ngo inze kureba Kivumbi Umukobwa wagaragaye ahobera uyu muhanzi anarira
MUZIKA

Ndamukunda cyane, Nasibye akazi ngo inze kureba Kivumbi Umukobwa wagaragaye ahobera uyu muhanzi anarira

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 12 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 1 1K views 4 ibitekerezo

Umukobwa yatunguranye asaba kujya kurubyiniro ngo ahobere Kivumbi King, amusangaho amugaragariza urukundo rudasanzwe.

Umukobwa witwa Uwumukiza Jeanne Gentille yatunguye benshi mu bitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Karongi, ubwo yasabaga kuzamuka ku rubyiniro kugira ngo ahobere umuhanzi Kivumbi King, nyuma yo guhabwa amahirwe yo kumubona amaso ku maso.

Uyu mukobwa yavuze ko yafashe icyo cyemezo kubera urukundo rudasanzwe afitiye Kivumbi King, avuga ko yari amaze igihe kinini yifuza guhura na we.

Yagize ati: "Nasibye akazi kanjye kugira ngo nze kumureba. Kivumbi King ndamukunda cyane."

Kivumbi King na we yakiriye neza icyo gikorwa, avuga ko nta kibazo yabibonamo kuko agaragaza urukundo abafana bamufitiye.

Yagize ati: "Ntabwo mbifata nk'ibintu bibi. Ni yo mpamvu nasabye ko bamuzana hejuru tukabana kurubyiniro. 

Iki gikorwa cyabereye mu gitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, aho Kivumbi King yari umwe mu bahanzi bari batumiwe gususurutsa abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye i Karongi.

Amashusho y'uyu mukobwa asaba kuzamuka ku rubyiniro no guhoberana na Kivumbi King yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko byari ikimenyetso cy'urukundo n'icyubahiro abafana bafitiye uyu muhanzi.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (4)

Promese umuhire
Promese umuhire
Hashize Ibyumweru 1

Kbx karongi tugiraga urukundo kd tukarugaragaza kivumbi nae numuhanzi ukunditse cne twese imi ❤️ yariri hejuru nizereko murimo kumutora *193*2*003#

Duhe igitekerezo