Friday, 23 Oct 2026
×
Perezida Kagame na Gen Waidi Shaibu baganiriye ku bufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Nigeria
AMAKURU

Perezida Kagame na Gen Waidi Shaibu baganiriye ku bufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Nigeria

Gasisi Enock 23 Oct 2026 Hashize Isaha 1 59 views 0 ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lt Gen Waidi Shaibu, baganira ku ngamba zo guteza imbere umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, aba bayobozi bahuriye muri Village Urugwiro ku wa 22 Ukwakira 2026, baganira ku buryo ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Nigeria mu bya gisirikare bwakomeza kwagurwa.

Lt Gen Waidi Shaibu ari mu Rwanda kuva ku wa 18 Ukwakira 2026, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu ruteganyijwe kurangira ku wa 23 Ukwakira 2026.

Ku wa 19 Ukwakira 2026, uyu muyobozi yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho yagiranye ibiganiro na Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse na Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira imikoranire mu rwego rwa gisirikare, gusangira ubumenyi ku bibazo by’umutekano no kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byakomeza guteza imbere inyungu bihuriyeho.

Mu butumwa bwe, Lt Gen Waidi Shaibu yagaragaje ko uru ruzinduko rugamije kurushaho kwimakaza umubano wa gisirikare hagati ya Nigeria n’u Rwanda, by’umwihariko binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe ahari.

Yasobanuye ko ibyo bikubiyemo guteza imbere amahugurwa, guhererekanya abarimu n’impuguke, ndetse no gusangira ubumenyi mu bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare.

Ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Nigeria bukubiyemo gahunda z’amahugurwa no kungurana ubumenyi n’ubunararibonye, hagamijwe kongerera ubushobozi abasirikare b’ibihugu byombi.

Gasisi Enock

Gasisi Enock

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo