Rutsiro: Fuso yari ipakiye imyaka isagaToni N'amabati yatwawe n'amazi
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye toni imwe yβamasaka nβamabati 500 yatwawe nβumugezi wa Nkora, mu Karere ka Rutsiro, nyuma yβumwuzure watewe nβimvura nyinshi. Uwari uyitwaye yararokotse, mu gihe ibikorwa byo kuyikura mu mugezi bigitegerejwe.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Nkora, ahoImodoka yavaga mu gace ka nkomero yo mu Murenge wa Ruhango.
Amakuru IMENA PRESS RWANDA yamenye avuga ko iyo modoka yari iya Sibokagaba Mwambari, ifite ibirango RAF 200J, ikaba yari itwaye toni imwe y’amasaka n’amabati 500.
Nyuma y’uko iyi modoka itwawe n’umugezi, hatanzwe ubutabazi, uwari uyitwaye abasha kurokoka.
Mu byo yari ipakiye, amasaka yose yakuwe muri iyo modoka, mu gihe amabati 200 ari yo yari amaze gukurwamo kugeza igihe aya makuru yatunganyirizwaga.
IMENA PRESS RWANDA ntiyabashije kumenya amazina y’uwari utwaye iyi modoka.
Hategerejwe imashini yo kuyikura mu mugezi
Kugeza ubu, iyi modoka iracyari mu mugezi wa Nkora, aho hategerejwe imashini izifashishwa mu kuyikuramo.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ingaruka umwuzure ushobora kugira ku binyabiziga n’imitungo y’abaturage, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi.
Meteo Rwanda Kandi iributsa abaturage gusibura imiyoboro itwara amazi , kuzirika ibisenge by’inzu muri ibi bihe by’imvura , murwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa nibiza.


Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo