Tuesday, 21 Jul 2026
×
Perezida Ndayishimiye yakiriye umugore we mu biro, amushyikiriza ibihembo mpuzamahanga yegukanye
AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye yakiriye umugore we mu biro, amushyikiriza ibihembo mpuzamahanga yegukanye

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 12 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 1 1.1K views 0 ibitekerezo

Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye umugore we, Angeline Ndayishimiye, mu muhango wabereye mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu i Kiriri, aho yamushyikirije ibihembo bibiri mpuzamahanga aherutse kwegukana.

Nk'uko byatangajwe n'Ibiro bya Perezida w'u Burundi (Ntare Rushatsi), uwo muhango wabaye mu buryo busanzwe bukoreshwa mu kwakira abashyitsi no kugirana ibiganiro n'abayobozi batandukanye, aho Madamu Angeline Ndayishimiye yagejeje kuri Perezida ibihembo yahawe ku rwego mpuzamahanga.

Muri ibyo bihembo harimo United Nations Population Award n'igihembo cya Global Health Award, byombi byahawe Madamu Angeline Ndayishimiye mu rwego rwo gushima uruhare rwe mu bikorwa by'imibereho myiza n'ubuzima bw'abaturage.

Igihembo cya United Nations Population Award cyatanzwe mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa bye bivugwa ko byagize uruhare mu guteza imbere ubuzima bw'abagore n'abana, guteza imbere uburezi no gufasha abatishoboye.

Ku rundi ruhande, Global Health Award yagihawe kubera uruhare rwe n'ubuyobozi yagaragaje mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima rusange.

Nyuma yo kwakira no kureba ibi bihembo, Perezida Évariste Ndayishimiye yashimiye umugore we, avuga ko ibyo yagezeho bitahesheje icyubahiro umuryango we gusa, ahubwo ko byubakiye isura nziza igihugu cy'u Burundi ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhango wabaye nyuma y'uko Madamu Angeline Ndayishimiye yari amaze iminsi agaragaza ibi bihembo mu baturage, aho yazengurutse mu mihanda imwe yo mu Mujyi wa Bujumbura abyereka abaturage mu rwego rwo kubasangiza ibyo yagezeho.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo