RDC: Angilikani yashimangiye ko AFC/M23 ari abavandimwe badakwiye guhezwa mu biganiro
Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko abarwanyi n’abanyamuryango b’Ihuriro AFC/M23 ari Abanye-Congo bafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu biganiro bigamije gushaka amahoro, bushimangira ko batakwiye guhezwa muri uwo mugambi.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Itorero Angilikani muri RDC, Pasiteri Eric Nsenga, nyuma y’ibiganiro intumwa z’iri torero n’iza Kiliziya Gatolika zagiranye na Perezida Félix Tshisekedi ku wa 17 Nyakanga 2026. Muri ibyo biganiro, Perezida Tshisekedi yemeye ko hazategurwa ibiganiro byiswe "ibiganiro bidaheza", bigamije gushakira umuti ibibazo bya politiki n’umutekano bimaze igihe byugarije igihugu.
Nyuma y’iyi nama, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko mu biganiro biteganyijwe hagati y’Abanye-Congo hashobora kutazatumirwamo abafashe intwaro ndetse n’abataramaganye ku mugaragaro ibyo Guverinoma yita ubushotoranyi buri kubera mu burasirazuba bw’igihugu.
Guverinoma ya RDC imaze igihe ishinja AFC/M23 kuba umutwe ushyigikiwe n’amahanga, ikawita umutwe w’abanyamahanga, w’iterabwoba ndetse n’igikoresho cy’ibihugu byo hanze. Ni imwe mu mpamvu yakunze gutanga igaragaza ko idashaka kuganira n’iri huriro mu rwego rw’ibiganiro by’Abanye-Congo.
Icyakora, Pasiteri Eric Nsenga yavuze ko Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani bidashyigikiye igitekerezo cyo guheza AFC/M23 mu biganiro, kuko abayigize ari Abanye-Congo bafite ibibazo bagaragaza kandi bikwiye kumvwa.
Yagize ati:"Ubu twavuga ko abafashe intwaro, umutwe wa Corneille Nangaa, batategwa amatwi? Oya, ibyo si byo twavuga. Ni yo mpamvu mwatubonye i Goma. Icyo gihe twagiranye ikiganiro gikomeye na Perezida Félix. Perezida yavugaga ko hari kuba ubushotoranyi."
Uyu mushumba yasobanuye ko ubwo intumwa za Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani zasuraga umujyi wa Goma muri Gashyantare 2025, zabwiye Perezida Tshisekedi ko nubwo Guverinoma ivuga ko hari ubushotoranyi, ukuri ari uko Goma igenzurwa n’Abanye-Congo bafite impamvu bavuga ko zabateye gufata intwaro.
Yagize ati:"Twaravuze tuti, aho kugira ngo duhore muri iki kibazo cyo kuvuga ngo umutwe witwaje intwaro n’ubushotoranyi, turebe uko twakemura ibibazo by’abana b’igihugu. Ni yo mpamvu twagiye i Goma, twumva abari i Goma. Ni abavandimwe bacu. Hari ibyo bavuze, twarabumvise."
Pasiteri Nsenga yashimangiye ko amahoro arambye atagerwaho binyuze mu guheza bamwe mu bireba ikibazo, ahubwo ko impande zose zikwiye guhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibyo zisaba.
Yavuze ko Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, nk’abahuza, zitagomba gutesha agaciro impamvu zitangwa n’impande zose, ahubwo ko inshingano zazo ari ugushakira igihugu inzira y’ubwiyunge n’amahoro arambye binyuze mu biganiro birimo buri wese.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo