RDC: Urupfu rwa Prof. Bitwe rwashenguye abamuzi n’abo yigishije
Prof. Richard Bitwe Mihanda, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga mu by’Ubuvuzi (ISTM) riherereye i Goma, akaba yaranigishaga mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Goma (UNIGOM), yitabye Imana nk’uko byemejwe n’ibigo byombi ku wa Gatatu.
Mu butumwa bwo kumusezeraho, Kaminuza ya Goma yagaragaje ko yakiriye aya makuru n’agahinda gakomeye, ishimangira ko igihugu kibuze umwe mu banyeshuri n’abarimu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi n’ubuvuzi.
Mu itangazo ryayo yagize iti:“Kaminuza ya Goma ibabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa Professeur Richard Bitwe Mihanda, umwarimu mu Ishami ry’Ubuvuzi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ISTM. Twihanganishije umuryango we, abo bakoranaga n’abamukundaga bose muri ibi bihe bikomeye.”
Urupfu rwa Prof. Bitwe Mihanda rwashenguye benshi mu bakoranye na we ndetse n’abanyeshuri yigishije. Mu bamwunamiye harimo Clémentine Irakose, umwe mu bahoze ari abanyeshuri be, wamushimiye uruhare yagize mu burezi no mu kubaka ubuzima bw’abigaga ubuvuzi.
Mu butumwa bwe yagize ati:“Professeur Richard Bitwe Mihanda, roho yawe iruhukire mu mahoro ya Kristo. Wari umubyeyi wa buri wese. Mu by’ukuri mbuze amagambo.”
Prof. Richard Bitwe Mihanda yari umwe mu bahanga bazwi cyane mu rwego rw’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uretse kuyobora ISTM Goma, yari anigisha amasomo ajyanye n’ubuvuzi bw’abana (Pédiatrie) n’ubuzima rusange (Santé publique) muri Kaminuza ya Goma.
Yari umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’abana, afite impamyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru zirimo Diplôme d’Études Approfondies (DEA) na PhD mu bumenyi bw’ubuvuzi yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Bruxelles mu Bubiligi.
Mu buzima bwe bw’umwuga, Prof. Bitwe Mihanda yanditse inyandiko n’ibitabo byinshi bya siyansi byibanze ku buvuzi bw’abana n’ubuzima rusange. Yanamenyekanye cyane kubera ubushakashatsi yakoze ndetse n’umusanzu we mu guhugura abaganga n’abashakashatsi bashya, ibikorwa byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri RDC.
Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu mashuri makuru yigisha ubuvuzi no mu rwego rw’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho benshi bamwibuka nk’umwarimu, umushakashatsi n’umuyobozi witanze mu guteza imbere ubumenyi n’ubuvuzi.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo