Tuesday, 21 Jul 2026
×
Ubutegetsi bwa RDC bwarezwe muri ICC ku byaha bavuga ko byakorewe abaturage ba RDC
AMAHANGA

Ubutegetsi bwa RDC bwarezwe muri ICC ku byaha bavuga ko byakorewe abaturage ba RDC

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 14 Jul 2026 Hashize Iminsi 6 1.1K views 0 ibitekerezo

Itsinda ry’abanyamategeko bahagarariye bamwe mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo n’abakomoka mu cyahoze ari Intara ya Katanga, ryagejeje ikirego ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, risaba ko hatangizwa iperereza ku byaha bavuga ko bishobora kuba byibasiye inyokomuntu.

Iki kirego cyatanzwe ku wa 10 Nyakanga 2026, kikubiyemo ibikorwa 11 abanyamategeko bavuga ko byakozwe n’inzego z’ubutegetsi bwa RDC, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu birego byatanzwe harimo ibyabereye muri Gereza ya Makala mu mwaka wa 2024, aho abantu benshi bapfuye abandi bagakomereka mu mvururu zabaye mu gihe hari hageragejwe gutoroka. Banagaragaza kandi ubwicanyi bavuga ko bwabereye mu mijyi ya Lubumbashi, Kolwezi n’ahandi mu gace ka Katanga.

Umwe mu banyamategeko batanze iki kirego, Me Hervé Diakiese, yavuze ko bamwe mu bayobozi ndetse n’urubyiruko rwa Force du Progrès, rufitanye isano n’ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS, bagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Yongeyeho ko hari n’imvugo zishingiye ku ivangura zavuzwe na bamwe mu bayobozi, avuga ko zigaragaza ko bamwe mu bakomoka mu gace ka Kasai biyumvamo uburenganzira bwihariye ku buyobozi bw’igihugu.

Undi munyamategeko, Me Bernard Maingain, yavuze ko kuba ubutabera bwo muri RDC butaragize icyo bukora kuri ibyo birego ari yo mpamvu bahisemo kubishyikiriza ICC.

Yasobanuye ko ikirego cyubahirije ibisabwa n’Ingingo ya 15 y’Amasezerano ya Roma, bityo ko gikwiriye gusuzumwa kugira ngo hamenyekane niba hakwiye gutangizwa iperereza.

Uretse ikirego cyashyikirijwe ICC, aba banyamategeko banatanze n'ikindi mu nkiko zo mu Bubiligi, bavuga ko bamwe mu bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa bafite ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Kugeza ubu, hategerejwe icyemezo cya ICC, kizagena niba ibikubiye muri iki kirego bihagije kugira ngo hatangizwe iperereza ku byaha bivugwa cyangwa niba dosiye idakomeza.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo