Umuhanzi Mariya Yohana agiye gukorerwa igitaramo cyo kumuha icyubahiro
Hateguwe igitaramo cya Mariya Yohana, umaze imyaka irenga 40 mu rugendo rw’ubuhanzi, agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo cyihariye giteganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026, ahitwa Glimpse Hotel.
Iki gitaramo kizaba kigamije kwizihiza no gushimira Mariya Yohana ku ruhare yagize mu muziki Nyarwanda, cyane cyane mu guteza imbere indirimbo zishingiye ku muco n’urukundo rw’Igihugu.
Mariya Yohana yinjiye mu muziki mu 1985, atangira gukora indirimbo zari zigamije gukundisha Abanyarwanda Igihugu no kubakangurira kukirinda no kugikunda.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abantu bafite ubutumire gusa, aho biteganyijwe ko kizakira abagera kuri 300 kugeza kuri 350.
Amakuru y’iki gikorwa yatangajwe na Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, umuyobozi wa Country Records, sosiyete isanzwe ikorana na Mariya Yohana.
Country Records iri gutegura iki gitaramo ku bufatanye n’umuryango wa Mariya Yohana ndetse n’inshuti ze.
Noopja yavuze ko intego nyamukuru ari uguhuriza hamwe abakunda uyu muhanzi, bakamwereka ko imyaka amaze mu muziki n’ibikorwa yakoze bikomeje guhabwa agaciro.
Ati: “Dushaka ko abakunda uyu mubyeyi bose twazahurira muri iki gitaramo, tukamwereka urukundo, tukamubwira ko ibyiza akora tubizi, tukamuririmbira, tukamuha impano, tugasabana. Abato bakamubaza ibanga yakoresheje kugira ngo abe umuhanzi ugikunzwe kugeza ubu.”
Noopja yavuze ko ibisobanuro birambuye ku buryo abantu bazabona ubutumire bw’iki gitaramo bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba umwanya wo guhuriza hamwe inshuti, umuryango, abakunzi n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’urugendo rw’ubuhanzi rwa Mariya Yohana.
Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda, binyuze mu ndirimbo ze zakomeje kumenyekana no gukundwa n’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Uretse ibikorwa by’ubuhanzi, Mariya Yohana anashimirwa uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no mu bikorwa byagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amazina ye bwite ni Mukankuranga Marie Jeanne, ariko yamenyekanye cyane mu muziki nka Mariya Yohana.
Iki gitaramo rero kizaba umwanya wo kumuha icyubahiro no gushimira uruhare yagize mu muziki n’amateka y’u Rwanda, mu gihe akomeje urugendo rwe rw’ubuhanzi rumaze imyaka irenga 40.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo