Abanyamulenge bareze Tshisekedi n’abayobozi b’U Burundi mu rukiko mpanabyaha rwa La Haye
Abahagarariye Umuryango w’Abanyamulenge bo muri Minembwe, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagejeje ikirego ku Bushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) i La Haye mu Buholandi, basaba ko hakorwa iperereza ku byaha bikomeye bavuga ko byakorewe abaturage bo muri ako gace.
Iki kirego cyatanzwe ku wa 14 Kanama 2026, mu gikorwa cyitabiriwe n’Abanyamulenge baturutse mu bice bitandukanye by’Isi ndetse n’abanyamategeko babahagarariye.
Mbere yo kugeza dosiye ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, abari muri icyo gikorwa bakoze urugendo rugufi berekeza ku cyicaro cya ICC. Abateguye iki gikorwa bavuze ko uru rugendo rwari rufite n’umwihariko wo kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu Burundi mu 2004.
Dosiye yashyikirijwe ICC yibanda ku bikorwa abahagarariye Abanyamulenge bavuga ko byakorewe abaturage bo muri Minembwe no mu bindi bice bikikije ako gace, cyane cyane mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yakomeje gukaza umurego.
Me Nteziryayo Innocent, umwe mu banyamategeko bahagarariye abatanze ikirego, yabwiye IGIHE ko mu bo dosiye isaba ko hakorwaho iperereza harimo Perezida Félix Tshisekedi, bamwe mu bayobozi ba Guverinoma ye ndetse n’abayobozi b’u Burundi.
Yavuze ko hibanzwe ku bikorwa byabaye mu mezi ashize, birimo ibitero by’indege zitagira abapilote byangije ibikorwa remezo muri Minembwe no mu tundi duce.
Abunganira abatanze ikirego bavuga kandi ko bahuje ibyo birego n’amagambo bavuga ko yagiye atangwa n’abayobozi bakuru ndetse n’abandi bantu, basanga ashobora kuba yaragize uruhare mu kongera umwuka w’urwango.
Mu nyandiko yashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa ICC, Abanyamulenge bavuga ko abaturage bo muri Minembwe bagiye bakorerwa ibikorwa bashyira mu byiciro birimo ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, kwirukanwa ku butaka hashingiwe ku bwoko ndetse na Jenoside.
Dosiye irimo ubuhamya bw’abantu bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibitero by’ibisasu byagabwe muri Minembwe, amafoto, amashusho ndetse n’andi makuru bavuga ko ashobora gufasha mu gusuzuma ibyabaye.
Abatanze ikirego bavuga kandi ko hari abaturage bavanywe mu byabo ku gahato, bagafungwa binyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo cyangwa ibindi bikorwa bibatesha agaciro.
Basabye kandi ko hakorwaho iperereza ku ruhare rushobora kuba rwaragizwe n’abayobozi bamwe bo muri RDC, haba mu nzego za politiki, igisirikare n’ubuyobozi bw’ibanze.
Mu mitwe yitwaje intwaro bagaragaje muri dosiye harimo Wazalendo, Nyatura na FDLR, aho basaba ko hasuzumwa uruhare ishobora kuba yaragize mu bikorwa byibasiriye abaturage bo muri Minembwe.
Abanyamulenge banasabye ICC gusuzuma uruhare rushobora kuba rwaragizwe n’abayobozi bamwe b’u Burundi, bavuga ko hari aho bashobora kuba barakoranye n’inzego za RDC mu bikorwa bivugwa muri Minembwe.
Mu rwego rwo gushyigikira ibyo birego, abahagarariye Abanyamulenge bagejeje kuri ICC inyandiko n’ubuhamya byashyizweho umukono n’abaturage, amashyirahamwe n’ibigo bitandukanye byo muri Minembwe.
Muri ibyo bigo harimo ibigo nderabuzima, amatorero, Ibitaro Bikuru bya Minembwe, kaminuza, amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Radio Tuungane de Minembwe.
Abanyamategeko babo bavuga ko banatanze urutonde rw’abantu bavuga ko bavanywe mu byabo ku gahato, bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakorerwa iyicarubozo cyangwa ubundi buryo bwo gufatwa nabi.
Abanyamulenge bavuga ko kwerekeza kuri ICC ari uburyo bwo guha ijwi abantu bavuga ko bahohotewe no gusaba ko ibibazo by’umutekano byo muri Minembwe bisuzumwa no mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga.
Basabye Ubushinjacyaha bwa ICC gusuzuma inyandiko, ubuhamya, amafoto, amashusho n’ibindi bimenyetso bashyikirije uru rukiko, kugira ngo harebwe niba hari ishingiro ryatuma hatangizwa iperereza ku byaha bavuga.
Gutanga iyi dosiye i La Haye ni indi ntambwe abahagarariye Abanyamulenge bavuga ko bateye mu gushaka ubutabera ku bantu bavuga ko bahohotewe muri Minembwe no mu tundi duce twibasiwe n’amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo