RDC n’u Rwanda bahuriye mu nama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington
Abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda bahuriye i Genève mu Busuwisi, mu nama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho rwo Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM), baganira ku ngamba zo gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi ziyemeje mu nzira y’amahoro.
Iyi nama yabaye ku wa 12 na 13 Kanama 2026, ku cyicaro cya Misiyo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Genève. Yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, ndetse no ku buryo bwo gukurikirana no kugenzura intambwe impande zombi zikomeje gutera.
Muri iyi nama, RDC n’u Rwanda byageze ku bwumvikane ku ngamba ebyiri zigamije gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho.
Impande zombi zasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusuzuma izo ngamba no gutanga ibitekerezo kuri zo mbere y’inama itaha ya JSCM.
Abitabiriye inama kandi bemeranyije ko mu Kweli 2026 hazaba inama y’impande eshatu izibanda ku gutegura ibikorwa bizashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere.
Biteganyijwe ko ibiganiro by’iyo nama bizasozwa n’inyandiko ivuguruye izagaragaza ibikorwa impande zombi zizahuriramo, ndetse n’uburyo bizashyirwa mu bikorwa.
Muri iyi nama, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatanze amakuru ku byaganiriweho mu nama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Gaborone muri Botswana ku wa 24 na 25 Nyakanga 2026.
Ku ruhande rwa RDC, abahagarariye icyo gihugu basobanuriye JSCM gahunda ya DDR, igamije gufasha abarwanyi gushyira intwaro hasi, kuva mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi no kongera kwinjizwa mu buzima busanzwe no mu miryango yabo.
Iyi gahunda ireba by’umwihariko abarwanyi ba FDLR, umutwe umaze igihe uvugwa mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Abagize JSCM babajije uruhande rwa RDC ibibazo bitandukanye ku mikorere y’iyi gahunda, cyane cyane ku buryo izashyirwa mu bikorwa n’uko abarwanyi bazasubizwa mu buzima busanzwe. Abahagarariye RDC batanze ibisubizo n’ibisobanuro ku ngingo zari zikeneye kurushaho gusobanuka.
Nyuma y’ibyo biganiro, JSCM yagiranye inama hifashishijwe ikoranabuhanga n’abahagarariye MONUSCO, hagamijwe kungukira ku bunararibonye bw’Umuryango w’Abibumbye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za DDR zakozwe muri RDC no mu karere.
RDC n’u Rwanda byagaragaje ko bishimira uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushyigikira ibiganiro n’ibikorwa bigamije kuzana amahoro arambye mu karere.
Impande zombi kandi zashyizeho gahunda y’inama ikurikira ya JSCM, iteganyijwe ku wa 16 na 17 Nzeri 2026, na yo ikazabera i Genève mu Busuwisi.
Ibyemezo byafashwe muri iyi nama bigaragaza ko RDC n’u Rwanda bikomeje kwibanda ku gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu nzira y’amahoro, ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo gukurikirana intambwe zatewe no gusuzuma uko ibyo byemeranyijweho birimo gushyirwa mu bikorwa.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo