Thursday, 13 Aug 2026
×
Nyarugenge: Umukobwa yapfuye nyuma yo guterwa urushinge kugirango akurwemo agapira karinda gusama
AMAKURU

Nyarugenge: Umukobwa yapfuye nyuma yo guterwa urushinge kugirango akurwemo agapira karinda gusama

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 13 Aug 2026 Hashize Isaha 1 1K views 0 ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Ndorimana Etienne, nyiri ivuriro ry’ibanze Inshuti Nyabikoni riherereye mu Karere ka Nyarugenge, ukekwaho gutera umukobwa urushinge rw’ikinya bikekwa ko rwakurikiwe n’urupfu rwe.

Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, uyu mukobwa w’imyaka 26 yagiye kuri iri vuriro riherereye ahitwa Kiruhura, agamije kwikuzamo agapira ko kuboneza urubyaro.

Bivugwa ko ubwo yari ageze ku ivuriro, Ndorimana Etienne yamutegeye urushinge rw’ikinya, nyuma yaho umukobwa ahita yitaba Imana.

Amakuru akomeza avuga ko mbere yo kujya kuri iri vuriro, nyakwigendera nta bundi burwayi yari asanganywe.

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa 11 Kanama 2026, mu gihe inzego zibishinzwe zari zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko umurambo w’uyu mukobwa woherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI), kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse.

Dr. Murangira kandi yemeje ko Ndorimana Etienne, ushinjwa kugira uruhare muri ibi byabaye akaba ari na nyiri Poste de Santé Inshuti Nyabikoni, yafashwe.

Uyu ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karama, mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wamaze gusuzumwa, ariko ibyavuye muri iryo suzuma bitarashyirwa ahagaragara.

Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakwigendera yitabye Imana ndetse n’uruhare rw’ukekwa muri iki kibazo. Ibyavuye mu iperereza ni byo bizashingirwaho mu gufata izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo