Friday, 14 Aug 2026
×
Congo ni iyanyu Mufate imbunda, muyibohore - Tito Rutaremara ku Banyamulenge
AMAKURU

Congo ni iyanyu Mufate imbunda, muyibohore - Tito Rutaremara ku Banyamulenge

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 14 Aug 2026 Hashize Isaha 1 1K views 0 ibitekerezo

Umuyobozi Mukuru w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yasabye Abanyamulenge, by’umwihariko urubyiruko, gutanga umusanzu mu bikorwa bya MRDP Twirwaneho, umutwe witwaje intwaro uvuga ko uharanira kurengera Abanyamulenge bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Rutaremara yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka Abanyamulenge 166 biciwe mu gitero cyagabwe n’umutwe wa FNL-PARIPEHUTU ku nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004. Iki gikorwa cyabereye i Camp Kigali ku wa 13 Kanama 2026, gihuriza hamwe Abanyamulenge biganjemo abatuye mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye n’umwanya wo kuganira ku bibazo by’umutekano bikomeje kuvugwa mu bice bituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane muri Komini ya Minembwe, no ku ruhare Abanyamulenge baba mu Rwanda bashobora kugira mu gufasha bene wabo.

Mu ijambo rye, Rutaremara yibanze ku kibazo cy’uruhare rw’urubyiruko, avuga ko rukwiye kugira icyo rukora mu rwego rwo gukemura ibibazo Abanyamulenge bahura na byo.

Yagarutse ku kibazo cyabajijwe urubyiruko kigira kiti “Rubyiruko, muzakora iki?”, avuga ko igisubizo ari uguhaguruka no gufasha mu rugamba rwo “kubohora” RDC.

Ati: “Muzakora iki? Muhaguruke mujye kubohora igihugu. [...] Nimuhaguruke mufate imbunda, mubohore Congo. Congo ni iyanyu.”

Rutaremara kandi yavuze ko urugamba rw’Abanyamulenge rutagomba kugarukira ku kwirwanaho gusa, ahubwo ko rukwiye kureba RDC muri rusange.

Yagize ati: “Si ukwirwanaho gusa ahubwo nimubohore Congo.”

MRDP Twirwaneho ni umutwe witwaje intwaro wavuze ko washinzwe mu rwego rwo kurengera Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuva mu ntangiriro za 2025, Twirwaneho yatangiye gukorana n’ihuriro rya AFC/M23, aho uyu mutwe watangaje ko urugamba rwayo rwagutse, rutakiri urwo kwirwanaho gusa ahubwo rukaba rugamije no kugira uruhare mu “kubohora” RDC.

Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC, aho AFC/M23, Twirwaneho, FARDC, Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro bakomeje guhangana.

Amagambo ya Rutaremara ashyira Abanyamulenge cyane cyane urubyiruko imbere y’umuhate wo gushyigikira Twirwaneho, mu gihe ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri RDC bikomeje gutera impaka no guteza impungenge ku mutekano w’abaturage.

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo