RDC yahagaritse kaminuza z’i Goma n’i Bukavu
Minisiteri ishinzwe Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi mu bya Siyansi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’amashuri makuru na za kaminuza bikorera mu mijyi ya Goma na Bukavu, ishingiye ku mpungenge z’umutekano.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 20 Kanama 2026, binyuze mu iteka ryashyizweho umukono na Minisitiri ushinzwe Amashuri Makuru, Prof. Dr. Sombo Ayanne Safi Mukuna Marie-Thérèse.
Mu bigo by’amashuri makuru n’amakaminuza byafatiweho iki cyemezo harimo Kaminuza ya Goma (UNIGOM), Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Goma (ISC), Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ubuvuzi (ISTM), Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro (ISP), ndetse na ISP-Bukavu, ISTM-Bukavu, ISDR-Bukavu na ISAM-Bukavu.
Iri teka rivuga ko ihagarikwa rireba ibikorwa byose bijyanye n’umwaka w’amashuri wa 2026/2027, birimo kwandika abanyeshuri bashya, gutanga amasomo, gutegura no gukora ibizamini, inama z’abarezi ndetse n’ibindi bikorwa bishobora gutuma hatangwa impamyabumenyi.
Minisiteri yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku “imiterere y’umutekano iteye impungenge” mu mijyi ya Goma na Bukavu ndetse n’ingaruka ushobora kugira ku mikorere isanzwe y’ibigo by’amashuri makuru.
Nubwo ibikorwa by’amashuri byahagaritswe, abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma w’amashuri wa 2025/2026 batabashije kurangiza amasomo yabo kubera ibibazo by’umutekano bemerewe gukomereza ibikorwa byari bisigaye muri kaminuza n’amashuri makuru biri mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC, kugira ngo babashe kurangiza no guhabwa impamyabumenyi.
Minisiteri kandi yasabye abanyeshuri n’abakozi b’ibigo by’amashuri makuru kubahiriza iki cyemezo, mu gihe hazakomeza gukurikiranwa uko umutekano uhagaze kugira ngo hafatwe izindi ngamba.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ihuriro AFC/M23, rigenzura imijyi ya Goma na Bukavu, rishyizeho ubuyobozi bw’amashuri makuru na za kaminuza bikorera muri iyo mijyi.
Leta ya RDC ntiyemera izo nzego zashyizweho n’iri huriro, ikomeza kuvuga ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bukwiye kugengwa n’inzego zemewe na Leta.
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yamaganye icyemezo cya Kinshasa, avuga ko uburezi butagomba gukoreshwa nk’igikoresho mu ntambara.
Bisimwa yagize ati: “Kugerageza kwa Leta ya Kinshasa gukoresha mu buryo bwa politiki uru rwego no kurugira igikoresho cy’intambara, bigaragaza ibibazo biri mu mitekerereze no kutagira inshingano bikomeje kuranga ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Yavuze ko AFC/M23 yari yariteguye ko Leta ya RDC ishobora gufata icyemezo nk’iki, ndetse ko hari ubundi buryo yateguye kugira ngo amashuri makuru na za kaminuza bikomeze gukora.
Ati: “Mu rwego rwo kwitegura hakiri kare, umuryango wacu witeguye bihagije ubundi buryo bwasimbura ubu, bushobora gusubiza icyemezo icyo ari cyo cyose cya Leta ya Kinshasa cyabangamira inyungu z’abanyeshuri n’abakozi bo mu mashuri makuru.”
Bisimwa yavuze ko ubwo buryo bushya buzafasha ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza byo muri Goma na Bukavu gukomeza ibikorwa byabyo, mu gihe abanyeshuri n’abakozi b’ibi bigo bazakomeza kubona serivisi z’uburezi.
Icyemezo cya Minisiteri y’Amashuri Makuru cya RDC kije mu gihe Goma na Bukavu bikomeje kugenzurwa na AFC/M23, mu gihe Leta ya RDC ikomeje kutemera imiyoborere yashyizweho n’iri huriro muri ibyo bice.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo