Ituri: Abasivili 13 biciwe mu gitero cya ADF
Abaturage nibura 13 biciwe mu gitero gishya cyagabwe n’umutwe wa ADF muri Teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, mu mudugudu wa Banana École, uherereye mu Murenge wa Babila-Babombi.
Amakuru yatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Protection Plus, avuga ko usibye abaturage bishwe, abandi benshi bashimuswe n’abagabye igitero.
Iki gitero cyateje impungenge n’umujinya mu baturage bo muri ako gace, cyane cyane kubera ko ibitero nk’ibi bikomeje kugaruka.
Abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bibaza impamvu umutekano ukomeje kuzamba nubwo muri ako gace hari ingabo za MONUSCO.
Iki gitero kandi cyabaye nyuma y’amasaha hafi 48 gusa, ubwo hari hamaze kuvumburwa imirambo y’abaturage 10 mu rusengero rwo muri ako gace, mu gihe ADF ikomeje gushinjwa kugaba ibitero ku baturage.
John Vuleveryo Musombolwa wo muri Protection Plus yasabye ubuyobozi bwa RDC n’abafatanyabikorwa babwo gufata ingamba zihamye zo guhagarika ubwicanyi bukomeje kwibasira abaturage.
Yagaragaje ko abaturage batumva impamvu ibitero bikomeje kubibasira, kandi hari ingabo ziri mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Avuga ko abaturage bakomeje kwicwa no gushimutwa, mu gihe hari n’imidugudu ivugwaho gutwikwa, ibintu bikomeje guteza ubwoba n’umutekano muke muri Teritwari ya Mambasa.
ADF ni umutwe witwaje intwaro umaze igihe ukorera mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, aho ushinjwa ibitero bitandukanye byibasira abaturage.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo