Arsenal FC igiye kubakira u Rwanda ibibuga bitatu nubwo amasezerano ya Visit Rwanda yarangiye
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko nubwo amasezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Arsenal FC muri gahunda ya Visit Rwanda yarangiye, impande zombi zigikomeje gukorana binyuze mu mishinga igamije guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyagarutse ku bikorwa Minisiteri ya Siporo iri gushyira imbere mu rwego rwo guteza imbere siporo no kongera ibikorwa remezo byayo mu Rwanda.
Mu gusubiza ibibazo byari bimubajijwe, Minisitiri Mukazayire yavuze ko u Rwanda rugifitanye umubano mwiza na Arsenal FC, ndetse ko iyi kipe yo mu Bwongereza yiteguye kubakira u Rwanda ibibuga bitatu bya siporo.

Yagize ati: "Nubwo Arsenal FC tutagikorana muri gahunda ya Visit Rwanda, dufitanye gahunda yo gukorana aho bazatwubakira ibibuga bitatu. Ibi bizaba kimwe no kuri Atlético Madrid ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bacu muri gahunda ya Minisiteri ya Siporo yo kuzamura ibikorwa remezo."
Minisitiri yanagarutse ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Benfica yo muri Portugal agamije guteza imbere impano z'abakiri bato. Yavuze ko iyo gahunda yigeze kudindira kubera impinduka zabaye mu buyobozi, ariko ko ibiganiro byongeye gusubukurwa kandi byose byamaze gushyirwa ku murongo.

Amasezerano ya Visit Rwanda hagati y'u Rwanda na Arsenal FC yarangiye muri Kamena 2026, nyuma y'imyaka hafi umunani iyi kipe imaze imenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri iyo gahunda.
Uretse Arsenal FC, u Rwanda rukomeje ubufatanye n'andi makipe akomeye ku mugabane w'u Burayi arimo Atlético Madrid yo muri Espagne, Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa na FC Bayern Munich yo mu Budage, mu rwego rwo kumenyekanisha igihugu no guteza imbere siporo n'ubukerarugendo.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo