Tuesday, 21 Jul 2026
×
Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka, Portugal igera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi
SPORTS

Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka, Portugal igera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 03 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 2 1K views 0 ibitekerezo

Gonçalo Ramos yatsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa 94 nyuma y’uko Cristiano Ronaldo yari amaze kubona igitego cya mbere mu mikino yo gukuranamo mu Gikombe cy’Isi, Portugal isezerera Croatia muri 1/16 iyitsinze ibitego 2-1.

 

Ramos wagiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri, yazamutse mu kirere asumba ba myugariro babiri ba Croatia, atsindisha umutwe ku mupira wahinduwe na Rafael Leão mu gihe byasaga n’aho umukino ugiye kujya mu minota 30 y’inyongera.

Joško Gvardiol yibwiraga ko yishyuye iki gitego ku ruhande rwa Croatia, ku munota wa 13 w’inyongera, ariko ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] rigaragaza ko habayeho kurarira.

 

Amashusho yagaragaje ko Igor Matanović yakoze gato ku mupira wageze kuri Mario Pasalić wari waraririye, mbere y’uko Gvardiol atsinda igitego.

 

Portugal yihariye umukino mu gice cya mbere, ariko Croatia ni yo yakozemo mbere hakiri kare mu gice cya kabiri.

 

Nyuma y’iminota umunani amakipe yombi avuye mu karuhuko, Ivan Perisić yinjiranye umupira mu ruhande rw’ibumoso, aroba umunyezamu Diogo Costa wasohotse mu gihe Rúben Dias yananiwe kuwuhagarika.

 

Matanović wagiye mu kibuga igice cya kabiri kigitangira, yibwiraga ko atsindiye Croatia igitego cya kabiri nyuma y’iminota ibiri, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurira kwa Nikola Vlasić.

 

Nyuma yaho Leão yahushije uburyo bwiza ku ruhande rwa Portugal, ku mupira we wakubise umutambiko mbere y’uko Cristiano Ronaldo atsinda igitego cyanzwe kubera kurarira aho na ho hitabajwe VAR.

 

Iminota 12 mbere y’uko asimburwa, Ronaldo yishyuriye Portugal kuri penaliti yinjije ku munota wa 68 nyuma y’uko VAR igaragaje ko Renato Veiga yakorewe ikosa ubwo haterwaga koruneri.

 

Cristiano Ronaldo ufite imyaka 41 n’iminsi 147, yabaye umukinnyi ukuze utsinze igitego mu mikino yo gukuranamo y’Igikombe cy’Isi.

 

Croatia yahise yongera kwatsa umuriro nyuma y’akaruhuko ko kunywa amazi, Mateo Kovacić atera imipira ibiri ikomeye mu izamu, yombi yakuwemo na Diogo Costa mbere y’uko Matanović ananirwa gutsinda asigaranye n’uyu munyezamu.

 

Petar Sucić yahawe umupira mwiza na Kovacić, atsinda igitego cyashoboraga gukora ikinyuranyo, arobye Costa, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

 

Ronaldo yagaragaje ko atishimiye gusimburwa ku munota wa 81, mbere y’uko Veiga na Mario Pasalić bahusha uburyo bwiza ku mpande zombi.

 

Byasaga n’aho amakipe yombi agiye kwinjira mu minota 30 y’inyongera mbere y’uko igitego cya Ramos kizamura mu bicu abakunzi ba Portugal.

 

Muri 1/8, Portugal izahura na Espagne mu mukino uzabera kuri Dallas Stadium ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga, guhera Saa Tatu z’umugoroba.

 

Espagne yakomeje isezereye Autriche iyitsinze ibitego 3-0 birimo bibiri bya Mikel Oyarzabal n’ikindi cya Pedro Porro.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo