Tuesday, 21 Jul 2026
×
Benno View yashyize amashusho y’indirimbo nshya (SEPELA) hanze  nyuma ya "MoMo", ahamya ko yinjiye burundu mu muziki
MUZIKA

Benno View yashyize amashusho y’indirimbo nshya (SEPELA) hanze nyuma ya "MoMo", ahamya ko yinjiye burundu mu muziki

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 10 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 1 1.2K views 0 ibitekerezo

Umuhanzi Nsengimana Benjamin Uzwi kumazina ya Benno View yashyize hanze indirimbo nshya yise "SEPELA" Arikumwe na STEVO Brown, ikurikiye "MoMo" yari yasohoye mu kwezi kumwe gushize, agaragaza ko akomeje urugendo rwe rwo kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda.

Iyi ndirimbo nshya ije mu gihe uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo kwibanda ku muziki nk'umwuga we w'ibanze, asezera ku bindi bikorwa yari amazemo imyaka birimo gukina filime, gukora ubunyamakuru no kuba umublogger.

Mu myaka yashize, Benno View  yagiye amenyekana mu bitangazamakuru bitandukanye no mu myidagaduro. Yabanje kuba umukinnyi wa filime, aza no gukora nk'umunyamakuru ndetse aba n'umublogger ukurikirwa n'abatari bake. Icyakora, avuga ko yasanze impano ye nyamukuru iri mu muziki, ari na yo mpamvu yafashe umwanzuro wo kuwitaho awuha umwanya wose.

Abakunzi ba Afrobeat Benno View yongeye kubaha Summer 

Uyu muhanzi asobanura ko intego ye ari ukubaka umwuga urambye, aho ashaka ko izina rye rizajya ryibukwa binyuze mu bihangano bye.

Mu gihe kitari gito amaze atangiye gukora umuziki, Benno View  yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byatumye benshi batangira kumukurikirana. Kimwe mu byamuranze ni uburyo yagaragaje kenshi icyubahiro n'urukundo afitiye umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, The Ben, aho atigeze ahisha ko ari umwe mu bantu bamubera icyitegererezo mu rugendo rwe rwa muzika.

Ubwo habaga igitaramo cyo gutangira umwaka wa 2026 cyiswe New Year Groove, cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena, cyitabiriwe n'abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie na The Ben, uyu muhanzi yahawe umwanya wo kuririmba ku rubyiniro imbere y'imbaga y'abitabiriye akora udushya asanzwe azwiho cyane nko kuba umwami wa stage, akomeza kwigarurira igikundiro.

Benno View aha yari ashyiriye theben Inkoko nk'ishimwe Muri Press Conference ya Summer Country Tour 2026 yasorejwe i Rubavu kuwa 6 ushize tariki 04 Nyakanga 2026

Ni amahirwe yahawe na The Ben ubwe, ibintu byafashwe nk'ikimenyetso cy'icyizere no gushyigikira impano ye, ndetse biba imwe mu ntambwe zamufashije kurushaho kumenyekana mu bakunzi b'umuziki.

Nyuma yo gusohora indirimbo "MoMo", yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki, Benno View yongeye kugarukana “SEPELA” yakoranye na STEVO Brown yizeye ko Izamugeza ku rwego rushya.

Stevo Brown yakoranye Indirimbo SEPELA na Benno view Nyuma yindi bahuriyemo No Problem

Mu kiganiro yagiranye na IMENA MEDIA RWANDA yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gushimisha abakunda kubyina no guha abafana umuziki ujyanye n'igihe.

Yagize ati:

"Abakunzi ba Afrobeat murihe? Iyindirimbo ni iyanyu kandi ndabizeza ko ubu ngiye kujya mbaha umuziki ukoze neza muburyo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Benno View yakomeje avuga ko ibindi byose yabihagaritse ubu yiyeguriye umuziki n’imbaraga ze zose”

Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo gukora iyi ndirimbo mu njyana ya Afrobeats, imwe mu njyana zikomeje gukundwa cyane muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Yasobanuye ko ari umuziki ugenewe cyane abakunda injyana zifite umudiho, zikoreshwa mu bitaramo, mu birori no mu myidagaduro itandukanye.

Yavuze ko yifuje guha abakunzi be indirimbo ifite amajwi agezweho, injyana ishimisha amatwi kandi ituma abantu babyina, agaragaza ko ari bwo buryo ashaka gukomezamo mu bihangano bye biri imbere.

Indirimbo "SEPELA" yakozwe na  Wayee beatz  amajwi na Bob Pro, amashusho yayo afatwa anayoborwa na  Sixte yunganirwa na Ocean Pieces, si abo gusa kanda muri ayamashusho hagaragayemo Makanika, Landloard ndeste n'itsinda ry'ababyinnyi City Girls Dancer, mu gihe yasohotse ku muyoboro wa YouTube w'uyu muhanzi ndetse no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.

City Girls Dancer babyinnye mu amashusho y'indirimbo SEPELA ya Benno View na Stevo Brown

Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko Benno View ari umwe mu bahanzi bakizamuka bafite icyerekezo, bitewe n'uburyo agenda yubaka umwuga we buhoro buhoro, akagaragaza ubushake bwo kwiga no gukora ibihangano bifite ireme.

Kuri ubu, “SEPELA”  iraboneka kuri YouTube no ku zindi mbuga zose zicururizwaho umuziki ku rwego mpuzamahanga, mu gihe uyu muhanzi avuga ko afite indi mishinga myinshi ateganya kugeza ku bafana be mu mezi ari imbere.

Reba amashusho y'indirimbo SEPELA ,Imwe mundirimbo zasohotse uy'umwaka muzifite ishusho ryiza. 

Makanika yagaragaye mu amashusho y'indirimbo SEPELA 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo