Tuesday, 21 Jul 2026
×
Ibyo ndi gutegura ni byo byiza kurusha ibyashize: Meddy yateguje igitaramo mu Rwanda
MUZIKA

Ibyo ndi gutegura ni byo byiza kurusha ibyashize: Meddy yateguje igitaramo mu Rwanda

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 05 Jul 2026 Hashize Ibyumweru 2 1K views 0 ibitekerezo

Umuhanzi Ngabo Jobert Medal, uzwi cyane nka Meddy, yatangaje ko amaze igihe kirekire ategura igitaramo gikomeye azakorera mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na radiyo B&B FM, cyasohotse ku wa 4 Nyakanga 2026, cyabereye iwe mu rugo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yabazwaga niba ateganya kongera gutaramira Abanyarwanda, Meddy yavuze ko uwo mushinga amaze igihe awutegura kandi ko ashaka gukora igitaramo kirenze ibyo yigeze gukora mbere.

Yagize ati: "Ibyo ndi gutegura ni byo byiza kurusha ibyashize. Gahunda ndayifite nyimaranye igihe kinini cyane. Hari igihe uba wumva igihe kigeze. Ntabwo nabicisha inyota. Ibyo nakoze mbere ndashaka kubikuba kabiri. N'abana nzabazana."

Nubwo umunyamakuru yashakaga kumenya ibisobanuro birambuye kuri icyo gitaramo, Meddy wari uri kumwe na Producer Element muri Texas yanze kugira byinshi abitangazaho, avuga ko igihe cyo kubitangaza kitaragera.

Ati: "Ntabwo nshaka kubivugaho."

Kugeza ubu, Meddy ntiyigeze atangaza itariki cyangwa ahazabera iki gitaramo, gusa amagambo ye yatanze icyizere ku bafana be ko ashobora kongera gutaramira mu Rwanda mu gihe kiri imbere.

Mu myaka ishize, Meddy yahinduye icyerekezo cy'umuziki we, yibanda ku ndirimbo zirimo ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry'Imana, nyuma yo gushinga urugo no kwita ku muryango we.

Meddy aheruka gutaramira i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019, mu gitaramo cya East African Party, cyabaga buri mwaka ku munsi wa mbere w'umwaka mushya. Kugeza ubu, abakunzi b'umuziki we bakomeje gutegereza itangazo ryemeza igihe azagarukira gutaramira mu Rwanda.

Indirimbo ya Meddy iheruka kujya hanze Ni Blessed Imaze umwaka kuri Youtube 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo