Saturday, 05 Sep 2026
×
BK Arena yatangaje Ibisabwa n'amabwiriza agomba gukurikizwa mu gitaramo cya Rema
MUZIKA

BK Arena yatangaje Ibisabwa n'amabwiriza agomba gukurikizwa mu gitaramo cya Rema

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 04 Sep 2026 Ejo Hashize 7 views 0 ibitekerezo

Ubuyobozi bwa BK Arena bwatangaje amabwiriza agomba kubahirizwa n’abazitabira igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Rema, giteganyijwe ku wa 5 Nzeri 2026.

Iki gitaramo kizaba gisoza ibikorwa by’Icyumweru cya Kwita Izina ku nshuro ya 21, nyuma y’umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026.

BK Arena yatangaje ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo imyambarire, ariko isaba kuzirikana ko iki ari igikorwa rusange gihuza abantu benshi.

Abazitabira basabwe kwambara imyambaro ihisha neza imyanya y’ibanga. Imyambaro ibonerana na yo ntigomba kuba ituma imyanya y’ibanga igaragara.

Hari kandi imyenda itemewe kwinjizwa muri BK Arena, cyane cyane iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, bibiba urwango, ivangura cyangwa iterabwoba.

Abitabira igitaramo basabwe kwirinda imirwano, ihohoterwa, iterabwoba n’ibindi bikorwa by’urugomo.

BK Arena yasabye buri wese kubaha umutekano, ibyishimo ndetse n’umwanya bwite bya bagenzi be.

Umuntu uzagaragaza imyitwarire ishobora gushyira mu kaga ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi ashobora kwangirwa kwinjira cyangwa agasabwa gusohoka muri BK Arena.

Abitabiriye bazanasabwa gukurikiza amabwiriza azatangwa n’abashinzwe umutekano, kwakira abantu ndetse n’abakozi ba BK Arena.

Abazitabira basabwe kuhagera kare

BK Arena yasabye abantu kuzahagera kare kugira ngo babone umwanya uhagije wo kunyura mu igenzura ry’umutekano.

Amarembo yo hanze azafungurwa saa Cyenda z’amanywa, mu gihe imiryango ya BK Arena izafungurwa saa Kumi n’Igice.

Igitaramo giteganyijwe kurangira saa Moya z’ijoro.

BK Arena yibukije ko inzoga zitazagurishwa umuntu utarageza ku myaka 18.

Ushaka kugura inzoga azasabwa kwerekana icyangombwa cyemewe kimuranga.

Abazanywa inzoga basabwe kubikora mu rugero, kuko ubusinzi mu ruhame cyangwa imyitwarire ishobora kubangamira umutekano w’umuntu cyangwa uw’abandi bitazihanganirwa.

Ubuyobozi bwa BK Arena bwavuze ko aya mabwiriza agamije gutuma abazitabira igitaramo cya Rema baririmba, bakabyina kandi bakidagadura mu mutekano no mu bwubahane.

Igitaramo cya Rema kizaba kimwe mu bikorwa by’ingenzi bisoza Icyumweru cya Kwita Izina 2026.

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo