Congo: Icyemezo cy’urukiko cyahaye Tshisekedi amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu
Urukiko rw’Itegeko Nshinga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwemeje ko umushinga w’itegeko rigena uburyo referendum ikorwa uhuye n’Itegeko Nshinga, icyemezo gikomeje kuvugwaho cyane muri politiki y’icyo gihugu.
Perezida w’Urukiko rw’Itegeko Nshinga yatangaje ko iri tegeko, ryari rimaze kwemezwa na Sena mu kwezi kwa Kamena 2026, ridahabanye n’Itegeko Nshinga, bityo rikaba rishobora gushyirwa mu bikorwa.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko iri tegeko rishobora gutanga inzira yo kuvugurura Itegeko Nshinga, ibintu bishobora kuzafasha Perezida Félix Antoine Tshisekedi kongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu, nubwo kugeza ubu nta cyemezo cyemewe kiratangazwa n’ubutegetsi ku bijyanye no kongera kwiyamamaza.
Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, iri tegeko ryamaganiwe kure, bavuga ko rishobora gukurura umwuka mubi wa politiki no kudindiza imbaraga zigamije gukemura ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Nyuma y’itangazwa ry’iki cyemezo, abaturage babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo mu mijyi ya Goma na Bukavu, bamagana icyemezo cy’Urukiko rw’Itegeko Nshinga ndetse bagaragaza impungenge ku hazaza h’imiyoborere y’igihugu.
Perezida Félix Tshisekedi kuri ubu ari muri manda ye ya kabiri, ari na yo ya nyuma yemerewe n’Itegeko Nshinga ririho. Icyakora, impaka ku ivugururwa ryaryo zikomeje gukaza umurego, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo bya politiki n’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo