Martin Fayulu yashimangiye umurongo utukura yaciye kuri Tshisekedi
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Martin Fayulu, yongeye gushimangira ko igihugu gikwiye gushaka umuti urambye w’ibibazo bya politiki n’umutekano binyuze mu biganiro bihuza Abanye-Congo bose, asaba ko nta ruhande na rumwe rugomba guhezwa.
Fayulu, uyobora ishyaka Engagement pour la Citoyenneté et le Développement (ECiDé), yavuze ko hari amahame abiri adakwiye kugibwaho impaka, arimo kubungabunga ubusugire n’ubwigenge bwa RDC ndetse no kubahiriza Itegeko Nshinga.
Mu kiganiro aherutse kugirira ku rubuga rwa X, yavuze ko adashyigikiye igitekerezo icyo ari cyo cyose cyaganisha ku gucamo ibice igihugu, ashimangira ko ibyo bamwe bita "balkanisation" ya RDC bidashobora kwemerwa na we cyangwa abandi bifuza amahoro arambye.
Yanavuze ko Itegeko Nshinga rigomba kubahirizwa uko riteye, kandi ko ridakwiye guhindurwa hagamijwe gukemura ibibazo bya politiki mu buryo bunyuranyije n'amahame ya demokarasi.
Ibi Fayulu yabigarutseho mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi akomeje ibikorwa byo gutegura ibiganiro by’Abanye-Congo bigamije gushaka ibisubizo ku bibazo bya politiki n’umutekano bimaze igihe byugarije igihugu, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.
Martin Fayulu asanga ibyo biganiro bizatanga umusaruro ari uko bizitabirwa n’impande zose zifite aho zihuriye n’amakimbirane, harimo n’imitwe yitwaje intwaro.
Yavuze ko mu bagomba kuganirizwa harimo AFC/M23, ndetse na Thomas Lubanga, agaragaza ko amahoro arambye adashobora kuboneka mu gihe hari impande zimwe zikomeje guhezwa mu biganiro.
Ku bwe, ibiganiro bya politiki bikwiye kuba urubuga rwo kumva ibitekerezo bya buri ruhande no gushaka ibisubizo birambye, aho gukomeza gukemura ibibazo hakoreshejwe intambara gusa.
Fayulu yongeye kandi kwibutsa ko Perezida Tshisekedi yari akwiye kuba yaratangije ibyo biganiro bitarenze ku wa 15 Kamena 2026, nk'uko yari yarabisabye mbere. Yaburiye ko mu gihe bitakorwa, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kongera gutegura imyigaragambyo yo gusaba Perezida Tshisekedi kwegura.
Mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’intambara n’umutekano muke, igitekerezo cy’ibiganiro bihuza Abanye-Congo bose gikomeje kuvugwaho cyane n’abanyapolitiki, amadini n’indi miryango itandukanye, bamwe bagaragaza ko ari yo nzira ishobora kugeza igihugu ku mahoro arambye.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo