Thursday, 30 Jul 2026
×
FDNB na FARDC bakubitiwe muri Kimete na Kabanja, bakwira imishwaro
AMAHANGA

FDNB na FARDC bakubitiwe muri Kimete na Kabanja, bakwira imishwaro

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 30 Jul 2026 Hashize Amasaha 2 1K views 0 ibitekerezo

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho, urwana ku ruhande rw’ihuriro AFC/M23, watangaje ko watsinze ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Ingabo z’u Burundi (FDNB) n’abarwanyi ba Wazalendo mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aya makuru yatangajwe na Colonel Rugabo Fidèle, umwe mu bayobozi ba Twirwaneho, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X.

Nk’uko yabitangaje, imirwano yabereye mu duce twa Kimete na Kabanja, aho yavuze ko ingabo za FARDC, FDNB n’abarwanyi ba Wazalendo zatsinzwe, maze zihatirwa gusubira inyuma.

Yavuze ko nyuma yo gutsindwa, izi ngabo zahungiye mu duce twa Kitumba na Milimba, anagaragaza ko Twirwaneho na AFC/M23 bishobora gukomeza ibikorwa bya gisirikare bigana mu bindi bice birimo Musi na Lulimba.

Mu butumwa bwe yagize ati: “FARDC, FDNB na Wazalendo bakwiriye imishwaro. Kimete na Kabanja byafashwe. Bari kwiruka berekeza i Kitumba na Milimba. Muraho Musi na Lulimba! Harakabaho MRDP/M23.”

Ibi bitangajwe mu gihe imirwano ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye bya Minembwe na Fizi, aho MRDP-Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23 ikomeje gutangaza ko yigaruriye uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu duce uyu mutwe uvuga ko umaze kugenzura harimo Ruhinamavi, Bidegu, Kalingi, Gakenke, Mikenke, Bilalomboli, Ilundu, Kwa Mulima, Point-Zéro, Gipupu, Kiseke n’ahandi.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FARDC n’Ingabo z’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku bivugwa na Twirwaneho ku by’iyi mirwano n’ingaruka yayo.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo