Hateganyijwe imvura nyishi iruta iyaguye mu myaka 30 ishize Umuhindo wa 2026
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yatangaje ko imvura y’Umuhindo wa 2026 izaba iri ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Rwanda mu myaka 30 ishize.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama nyunguranabitekerezo yagaragayemo imiterere y’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu gihe cy’Umuhindo.
Meteo Rwanda ivuga ko igihe cy’Umuhindo wa 2026, kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza, giteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1,000 mu bice bitandukanye by’igihugu.
Gahigi yavuze ko imvura izatangira kugaragara cyane mu gihe kiri hagati ya tariki ya 22 na 29 Nzeri 2026, ikazakomeza kugeza ahagana ku wa 6 Ukuboza 2026.
Mu myaka 30 ishize, imvura isanzwe igwa mu gihe cy’Umuhindo yari hagati ya milimetero 290 na 960. Kuri iyi nshuro ariko, hari ibice biteganyijwemo imvura ishobora kugera kuri milimetero 1,000.
Meteo Rwanda ivuga ko muri rusange Nzeri izaba ifite imvura nke, ariko ikagenda yiyongera uko iminsi igenda ishira, cyane cyane kuva mu mpera z’Ukwakira kugera mu mpera z’igihembwe.
Gahigi yagize ati: “Iyi mvura izaba nyinshi cyane cyane mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda gukomeza kugera mu mpera z’igihembwe.”
Mu turere biteganyijwe ko tuzabona imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 800 na 1,000, harimo Nyamasheke, ibice byo mu burengerazuba bw’Uturere twa Rutsiro na Karongi, uburengerazuba n’amajyepfo bya Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse n’uburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi.
Imvura iri hagati ya milimetero 600 na 800 iteganyijwe mu Turere twa Musanze na Gakenke, ibice byo hagati bya Nyaruguru, amajyaruguru n’uburengerazuba bya Burera na Muhanga, ahasigaye muri Nyamagabe ndetse no mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba.
Meteo Rwanda iteganya ko imvura iri hagati ya milimetero 450 na 600 izagwa mu Turere twa Gicumbi na Rulindo, mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ndetse no mu Turere twa Huye, Nyanza, Ruhango na Nyagatare, hamwe n’ibindi bice bya Gisagara, Kamonyi, Rwamagana na Gatsibo.
Mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ndetse no mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 300 na 450.
Meteo Rwanda yasabye abahinzi gutangira kwitegura hakiri kare, kugira ngo igihe imvura izatangirira bazabe biteguye gutera.
Gahigi yavuze ko abahinzi bakwiye gukoresha igihe gisigaye mu gutegura imirima no gushyiraho ingamba zo kurwanya isuri, kugira ngo imvura nyinshi itazateza ibibazo ku butaka n’imyaka.
Ati: “Bashobora gutangira gukora nk’ibikorwa byo kurwanya isuri, hari indi mirimo ikenewe kugira ngo imvura izaze, ibindi byose byarangiye.”
Meteo Rwanda ivuga ko imiterere y’iyi mvura ifitanye isano n’ubushyuhe buri hejuru y’impuzandengo mu bice bimwe by’Inyanja ya Pasifika n’Inyanja y’Ubuhinde, bishobora kongera ubuhehere bw’umwuka ndetse n’imiyaga ihehereye igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo