Wednesday, 19 Aug 2026
×
Umuzamu yapfuye nyuma yo kugwa ku cyuma yari agiye kuzamuraho Ibendera ry’u Rwanda i Nyanza
AMAKURU

Umuzamu yapfuye nyuma yo kugwa ku cyuma yari agiye kuzamuraho Ibendera ry’u Rwanda i Nyanza

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 19 Aug 2026 Hashize Isaha 1 1K views 0 ibitekerezo

Ntezimana Bertain, umuzamu w’imyaka igera kuri 36 wakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mweya, mu Karere ka Nyanza, yitabye Imana nyuma yo gukomereka bikomeye ubwo yari agiye kuzamura Ibendera ry’u Rwanda.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 14 Kanama 2026, ku Kigo Nderabuzima cya Mweya giherereye mu Kagari ka Gahunga, Umurenge wa Nyagisozi, mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko Ntezimana yari yazamutse ku cyuma cyagenewe kuzamurwaho Ibendera ry’u Rwanda. Ageze hejuru, icyo cyuma cyaje kuvunika, akubita umutwe hasi, bikamuviramo gukomereka bikomeye.

Abari hafi y’aho impanuka yabereye bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Mweya kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze. Nyuma yaho, yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza, na byo bimwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kubera uburemere bw’imvune yari afite.

Umwe mu bantu bari bamuzi, akaba n’umwe mu batangabuhamya b’ibyabaye, yavuze ko Ntezimana yakomeje kwitabwaho n’abaganga, ariko nyuma aza kugwa muri koma ndetse aza gutabaruka.

Ntezimana yakoreraga muri Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative, aho yari ashinzwe umutekano w’Ikigo Nderabuzima cya Mweya.

Ukwitegetse Léocadie, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Mweya, yemeje ko yari yabonye amakuru y’urupfu rwa Ntezimana, ariko avuga ko atari yatangaza byinshi ku cyateye urupfu rwe mu gihe yari atarabona raporo ya muganga.

Nyakwigendera Ntezimana Bertain asize umugore n’abana bane.

Umurambo we ukiri mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), mu gihe umuryango utegereje gahunda yo kuwushyingura.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo