Monday, 17 Aug 2026
×
Joseph Kabila na Corneille Nangaa bakenewe mu biganiro bidaheza muri RDC
AMAKURU

Joseph Kabila na Corneille Nangaa bakenewe mu biganiro bidaheza muri RDC

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 17 Aug 2026 Hashize Isaha 1 1K views 0 ibitekerezo

Umuyobozi w’ihuriro Lamuka, Martin Fayulu, yasabye ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ndetse n’uwahoze ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI), Corneille Nangaa, bitabira ibiganiro by’Abanyekongo bihuza impande zitandukanye byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi.

Fayulu yavuze ko Kabila na Nangaa ari abantu bafite uruhare mu bibazo bya politiki n’umutekano biri muri RDC, bityo ko kuba batitabira ibyo biganiro byaba ari ugusiga hanze bamwe mu bantu bafite amakuru n’ibisobanuro by’ingenzi ku bibazo by’igihugu.

Mu kiganiro yatangiye i Paris mu Bufaransa, Fayulu yashimangiye ko Kabila, nk’uwahoze ari Perezida wa RDC, akwiye guhabwa umwanya muri ibyo biganiro, cyane cyane kuko ubutegetsi bwa Kinshasa bumushinja kugira uruhare mu bikorwa by’umutwe wa AFC/M23.

Fayulu yavuze ko niba koko Kabila ashinjwa gufasha AFC/M23, ibyo biganiro byamuha umwanya wo kwisobanura no gutanga ibisobanuro ku mpamvu yaba yaragize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ati: “Kabila yayoboye iki gihugu. Uko yaba ameze kose cyangwa icyo yaba yitwa, arahari. Bavuga ko ari we uha intwaro n’amafaranga umutwe wa AFC/M23; agomba kuza akatubwira impamvu abikora n’ikibazo gihari icyo ari cyo.”

Fayulu kandi yavuze ko Corneille Nangaa na we akwiye kwitabira ibyo biganiro. Nangaa yabaye Umuyobozi wa CENI mbere yo kuva kuri uwo mwanya mu 2021, nyuma aza kujya mu ruhando rwa politiki no kuba umwe mu bayobozi ba AFC.

Fayulu yavuze ko Nangaa akwiye gusobanura impamvu yafashe intwaro ndetse n’ibyo ashinjwa mu bibazo bya politiki n’umutekano biri mu gihugu.

Ati: “Nangaa yayoboraga Komisiyo yigenga y’amatora; ni we watangaje ko Tshisekedi ari we watsinze. Arahari; yafashe intwaro arwanya igihugu. Agomba kuza agasobanura impamvu yakoze ibyo.”

Fayulu asanga ibiganiro by’Abanyekongo bigomba kuba umwanya wo kuvugira ku mugaragaro ibibazo byateje amakimbirane, aho buri ruhande rugahabwa umwanya wo kwisobanura.

Yavuze ko ibyo biganiro bikwiye gushingira ku kuri, ubutabera, ubwiyunge n’ubumwe bw’igihugu, kugira ngo bishobore gutanga umusingi w’igisubizo kirambye ku bibazo bimaze igihe byugarije RDC.

Ibi Fayulu abivuze mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwanga ko bamwe mu bantu bushinja kugira uruhare mu mutwe wa AFC/M23 bitabira ibiganiro by’Abanyekongo byatangajwe na Perezida Tshisekedi.

Ku rundi ruhande, ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi, C64, ryatangaje ko rishobora gusubukura imyigaragambyo nyuma y’uko igihe ryari ryahaye Perezida Tshisekedi cyo gutegura ibyo biganiro kirangiye.

Perezida Tshisekedi na we aheruka gutangaza ko agiye kugeza ijambo ku Banyekongo, akabasobanurira birambuye gahunda y’ibiganiro by’Abanyekongo no ku buryo bizakorwa. Ibi yabivugiye i Libreville muri Gabon, ubwo yahuraga n’Abanyekongo baba muri icyo gihugu.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo