Karongi: Umugore w’imyaka 39 yasanzwe mu ishyamba yapfuye
Mu Mudugudu wa Kabyaza, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, haravugwa urupfu rw’umugore w’imyaka 39 witwa Nyirarukundo Annociata, umurambo we ukaba warasanzwe mu ishyamba.
Iby’uru rupfu byamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 18 Kanama 2026, ubwo abaturage bari batangiye gushakisha uyu mugore wari waburiwe irengero.
Amakuru avuga ko Nyirarukundo yari amaze igihe arera abana wenyine, nyuma y’uko umugabo we avuye aho bari batuye akajya kuba i Kigali. Abaturanyi bavuga ko uyu mugore yari amaze hafi imyaka ibiri ahanganye n’izi nshingano zo kurera abana atabona ubufasha bw’umugabo we.
Mu minsi ibiri yari ishize, nyina wa Nyirarukundo yari yamukuye aho yari asanzwe atuye, amujyana iwe kugira ngo amufashe kwita ku mwana we w’imyaka ibiri wari urwaye.
Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, nyina yumvise uwo mwana arira. Yagerageje guhamagara umukobwa we, ariko ntiyamusubiza. Yahise atabaza abaturanyi, batangira kumushakisha kugira ngo bamenye aho yari yagiye, kuko yari yasize umwana nijoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Kuzabaganwa Vedaste, yavuze ko mu gihe cyo gushakisha ari bwo abaturage bageze mu ishyamba bakahasanga umurambo wa Nyirarukundo.
Yavuze ko basanze yapfuye amanitse ku giti, ariko ko kugeza ubu hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe.
Umurambo wa Nyirarukundo wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’abaganga, rizafasha kumenya icyateye urupfu mbere y’uko ashyingurwa.
Inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe iperereza zikomeje gukurikirana iby’uru rupfu kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze n’icyabiteye.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo