Sunday, 16 Aug 2026
×
NESA yatangaje igihe amanota y’ibizamini bya Leta azatangarizwa
AMAKURU

NESA yatangaje igihe amanota y’ibizamini bya Leta azatangarizwa

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 16 Aug 2026 Hashize Amasaha 2 1K views 0 ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa 20 Kanama 2026.

NESA yabitangaje mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Kanama 2026, rivuga ko amanota azatangazwa saa Munani z’amanywa.

 

Aya manota areba abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza (PLE) ndetse n’abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level).

 

NESA yagize iti: “NESA iramenyesha abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa, ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa 20 Kanama 2026, saa Munani z’amanywa.”

 

 

Mu mashuri abanza, ibizamini bya Leta byakozwe n’abanyeshuri 277,452. Muri bo harimo abarenga 900 bafite ubumuga, bakoze ibizamini hateguwe uburyo bwihariye bujyanye n’imiterere y’ubumuga bafite.

 

Ku rwego rw’amashuri yisumbuye, ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 byitabiriwe n’abakandida 258,255.

 

Muri aba, 149,533 bari mu cyiciro rusange (O-Level), mu gihe 108,722bari mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level).

 

Umwaka mushya w’amashuri uzatangira muri Nzeri

 

NESA kandi yatangaje ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2026/2027 kizatangira ku wa 7 Nzeri 2026

 

Abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi bakaba basabwe gukomeza gukurikirana amatangazo azatangwa n’inzego zishinzwe uburezi kugira ngo bamenye ibisobanuro birambuye bijyanye n’itangira ry’umwaka mushya w’amashuri.

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo