NEC yatangaje ingengabihe y'amatora y'inzego z'ibanze n'abazatorwa
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko amatora y’abayobozi b’inzego zegerejwe abaturage azatangira ku wa 24 Ukwakira 2026, akazakomeza kugeza mu mpera z’Ugushyingo, mu gihe inzego zose ziteganyijwe kuba zuzuye bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2026.
Aya matora azafasha abaturage guhitamo abayobozi n’ababahagarariye kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere. Hazatorwa kandi abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Amatora azatangirira ku Mudugudu
Ku rwego rw’Umudugudu, abaturage bazatora Komite Nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu batanu, barimo Umukuru w’Umudugudu n’abandi bashinzwe umutekano, imibereho myiza, amakuru n’amahugurwa ndetse n’iterambere.
Hazatorwa kandi uhagararira Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, ndetse n’abakandida b’abagore bazagira uruhare mu kuzuza umubare wa nibura 30% w’abagize Inama Njyanama y’Akagari.
Ku wa 24 Ukwakira 2026, ni bwo hazaba aya matora ku rwego rw’Imidugudu, harimo no gutora abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Urubyiruko kuri uru rwego.
Amatora y’Utugari n’Imirenge
Ku wa 31 Ukwakira, abaturage bazatora ku rwego rw’Akagari, mu gihe amatora yo ku rwego rw’Umurenge azaba ku wa 7 Ugushyingo 2026.
Inama Njyanama z’Akagari n’Umurenge zizaba zigizwe n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage, birimo abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abikorera ndetse n’izindi nzego n’amashyirahamwe bikorera muri ibyo bice.
Hazatorwa Inama Njyanama z’Akarere
Ku rwego rw’Akarere, hazatorwa Inama Njyanama igizwe n’abajyanama 17, barimo abajyanama rusange umunani n’abagore batanu bahagarariye nibura 30% by’abagize Inama Njyanama.
Hazatorwa kandi abahagarariye Inama z’Igihugu ndetse n’uhagarariye abikorera.
Komite Nyobozi y’Akarere izaba igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Ingengabihe y’ingenzi
NEC yateganyije ibikorwa bitandukanye bizabanza amatora:
1–22 Ukwakira: iyemezwa ry’indorerezi z’amatora.
10–21 Ukwakira: kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere.
24 Ukwakira: amatora ku rwego rw’Umudugudu.
31 Ukwakira: amatora ku rwego rw’Akagari.
7 Ugushyingo: amatora ku rwego rw’Umurenge.
7–21 Ugushyingo: ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida b’Inama Njyanama z’Uturere.
14 Ugushyingo: amatora ya Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere.
17 Ugushyingo: gutora abagore batanu bazajya mu Nama Njyanama z’Akarere.
21 Ugushyingo: gutora abajyanama rusange umunani.
24 Ugushyingo: gutora Perezida na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ndetse na Komite Nyobozi y’Akarere.
28 Ugushyingo: amatora y’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.
30 Ugushyingo: gutora Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Igihugu.
NEC ivuga ko inzego zose zizaba zuzuye bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2026, mu gihe raporo ya nyuma ku migendekere y’amatora iteganyijwe gutangazwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.
Aya matora azashyiraho abayobozi n’abahagarariye abaturage bakorana bya hafi na bo mu bibazo bya buri munsi, haba mu gukurikirana ibikorwa by’iterambere, gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga ibitekerezo bifasha mu miyoborere y’inzego zegerejwe abaturage.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo