Sunday, 23 Aug 2026
×
Karongi:  Inkongi y'Umuriro w'amashanyarazi yafashe inzu irakongoka yose
AMAKURU

Karongi: Inkongi y'Umuriro w'amashanyarazi yafashe inzu irakongoka yose

ENOCK HAKIZIMANA 23 Aug 2026 Hashize Amasaha 2 1K views 0 ibitekerezo

Kumugoroba wo ku cyumweru tariki 23 Kanama 2026 ahagana saa kumi ,mu Karere ka Karongi Umurenge wa Gashari Akagari ka Birambo Umudugudu wa Gashari , habaye inkongi y’umuriro yafashe inzu , itwika inzu nibyari biyirimo byose birakongoka.

Uwizeyimana Appolinaire umuyobozi wungirije w’umurenge (Admin) wa Gashari.

Yatangarije IMENA PRESS RWANDA  icyateye iy’inkongi avugako yatewe n’amashanyarazi ariko nyirizina impamvu y’inkongi itaramenyekana . inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro yari inzu yo guturamo ya Mukankwiro Esther ariko yarashaje ,ubu  ahagarariwe na Mukagashema Chantal.

Appolinaire mukiganiro twagiranye  Yatangaje ko ntamuntu waguye muri iy’inkongi y’umuriro ariko ibikoresho byose byo munzu byahiye ntanakimwe cyasigaye uretse nabyo n’inzu yahiye yose , avuga ko bazimije iy’inkongi murwego rwo kurinda inzu ziyegereye ngo zitagerwaho nayo  kuko indi yo yari yamaze gufatwa yose.

XIMENA PRESS RWANDAAug 23, 2026
IMENA PRESS RWANDA (@Imenapressrwa) on X
Mukarere ka @KarongiDistr umurenge wa Gashari akagari ka Birambo umudugudu wa Gashari, habaye inkongi y’umuriro itwika inzu , icyateye iyinkongi ntikiramenyekana

Ubuyobozi bw’umurenge bwasabye abaturage batuye muri aka gace inkongi yabereyemo kuba bacumbikiye umupangayi wakodeshaga iyonzu yafashwe n’inkongi.

 

Yasoje asaba abaturage kwirinda gucomeka ibikoresho byose babonye ndetse no gutangira amakuru ku gihe, murwego rwo kwirinda impanuko za hato na hato zikomoka kumashanyarazi.

ENOCK HAKIZIMANA

ENOCK HAKIZIMANA

Umwanditsi w'amakuru y'ibanze mu Rwanda.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo