Umunyamakuru Ruvuyanga yasezeye muri RBA nyuma y’imyaka umunani ahakora
Umunyamakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yatangaje ko yasezeye kuri aka kazi yari amazeho imyaka umunani.
Ruvuyanga yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ashimira abantu bose bamubaye hafi mu rugendo rwe rw’itangazamakuru, avuga ko yafashe icyemezo cyo gutangira indi ntambwe mu buzima bwe.
Yagize ati: “Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka umunani.”
Yakomeje agira ati: “Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza nkakura muri uyu mwuga, none mbaye umugabo wifatira icyemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”
Ruvuyanga kandi yashimiye abo bakoranaga mu ishami ry’imikino, avuga ko kuba hari igihe bashobora kuba baragonganye byaturukaga ku kazi cyangwa ku gushaka imibereho.
Ati: “Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw’Imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire.”
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko Abanyarwanda bazamenya aho azakomereza ibikorwa bye mu gihe kiri imbere.
Nkurunziza Emmanuel yari umwe mu banyamakuru b’imikino bazwi cyane kuri Radio Rwanda, by’umwihariko mu kogeza imikino y’umupira w’amaguru.
Kuva yatangira gukora muri RBA, yamamaye cyane mu bakunzi b’imikino kubera uburyo yagezaga ku baturage amakuru n’ibikorwa by’imikino.
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko icyemezo cyo kuva muri RBA cyaje nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikigo bumumenyesheje ko agomba kwimurirwa gukorera kuri Radio Nyagatare.
Aya makuru avuga ko yahawe ibaruwa yo kwimurirwa i Nyagatare ku wa 22 Nzeri 2026, mbere y’uko atangaza ko asezeye.
Ibi byaje nyuma y’uko Ruvuyanga yari aherutse kwivugira kuri micro za Radio Rwanda ko ari “umunyamakuru wegamiye kuri APR FC.” Iyi mvugo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayihuje n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru asaba abanyamakuru kwirinda kubogama mu gutangaza amakuru.
Ruvuyanga we ntabwo mu butumwa yatangaje yagaragaje mu buryo burambuye impamvu nyir’izina yatumye asezera muri RBA, ahubwo yavuze ko igihe kigeze ngo atangire indi ntambwe mu buzima bwe.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo