Uwamahoro Elizabeth ,Umukozi wa Rwanda FDA yasabye gufungurwa akajya kwita ku ruhinja rw’amezi atandatu
Uwamahoro Elizabeth, inzobere mu mutekano w’ibiribwa no gukurikirana imikoreshereze yabyo muri Rwanda FDA, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kumurekura akaburana ari hanze, kugira ngo abone uko yita ku ruhinja rwe rw’amezi atandatu rufite ikibazo cy’ubuhumekero.
Uwamahoro ni umwe mu bakozi ba Rwanda FDA bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubugenzuzi bw’inganda zikora ibinyobwa bisembuye n’ibindi bicuruzwa bifitanye isano na byo.
Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye kuri uyu wa 26 Kanama 2026, aho Ubushinjacyaha bwasabye ko Uwamahoro na mugenzi we Muhimpundu Alice bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, buvuga ko bishobora gufasha mu gukomeza iperereza no kwirinda ko abaregwa baryangiza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Uwamahoro na Muhimpundu bagiye gukora ubugenzuzi mu ruganda Terimbere Agri Business rukorera i Kigali, bagasanga hari ibisabwa rutuzuza ariko ntibabigaragaze mu buryo bukwiye muri raporo y’ubugenzuzi.
Bwavuze ko uru ruganda rwakoraga ibinyobwa rutari rufite icyangombwa cy’ubuziranenge kizwi nka FBO, ndetse ko rutari rufite umukozi ushinzwe umusaruro.
Abakozi ba Rwanda FDA kandi bashinjwa kuba bataragaragaje muri raporo ibibazo by’umwanda n’ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa bivugwa ko bitari byujuje ubuziranenge.
Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bakozi birengagije ibiteganywa n’ingingo ya 15 y’amategeko agenga Rwanda FDA, iha ububasha abagenzuzi bwo gufata ingamba zirimo guhagarika uruganda rutujuje ibisabwa.
Bwavuze ko ibyo byatumye uruganda rukomeza gukora no gucuruza ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Muhimpundu Alice yahakanye ibyo Ubushinjacyaha bumushinja, avuga ko raporo yavuzwe yakozwe ku wa 22 Nyakanga 2026 atari we wayikoze.
Yasobanuye ko ubugenzuzi yakoze muri uru ruganda bwabaye ku wa 16 Nyakanga 2025, ubwo yari akiri mu gihe cy’imenyerezamwuga.
Muhimpundu yavuze ko icyo gihe yasanze uruganda rufite umukozi ushinzwe umusaruro ndetse ko nta kibazo gikomeye cy’isuku cyangwa ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa yari yarubonye.
Yongeyeho ko nyuma ya raporo yakoze, akanama ka Rwanda FDA gashinzwe ubugenzuzi ari ko kafashe umwanzuro ku bijyanye no kongera icyangombwa cy’uruganda.
Ku bijyanye no guhagarika uruganda, yavuze ko atari we wari ufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo, kuko gifatwa n’akanama kabishinzwe muri Rwanda FDA.
Uwamahoro Elizabeth na we yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko ubugenzuzi buvugwa n’Ubushinjacyaha bwakozwe mu 2025, ubwo yari akiri umukozi wimenyereza umwuga.
Yasobanuye ko yatangiye imenyerezamwuga muri Rwanda FDA ku wa 7 Ukwakira 2024, akarirangiza ku wa 30 Nzeri 2025, mbere y’uko ahinduka umukozi w’iki kigo.
Yavuze ko nyuma yo kuba umukozi wa Rwanda FDA mu buryo bwemewe, nta kindi gihe yongeye kugira aho ahurira n’uruganda rwa Terimbere Agri Business.
Uwamahoro kandi yagaragaje ko igihe cyose RIB yamuhamagazaga mu iperereza yitabaga, bityo ko nta mpamvu yo gutekereza ko ashobora kubangamira iperereza ari hanze.
Yasabye urukiko kumurekura, avuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko yaba yarakiriye ruswa cyangwa indi nyungu mu byo akurikiranyweho.
Icyakora, icy’ingenzi yashimangiye ni uko afite uruhinja rw’amezi atandatu rufite ikibazo cy’ubuhumekero, kandi ko rukeneye kumwitaho.
Yasobanuye ko ubwo yatabwaga muri yombi, uru ruhinja rwajyanywe aho yari afungiye kugira ngo babane, ariko abaganga baza gusaba ko rusubizwa mu rugo kubera ikibazo cy’ubuzima.
Uwamahoro yavuze ko kuri ubu uruhinja ruri kwitabwaho n’umukozi wo mu rugo, kuko umugabo we akorera hanze y’Umujyi wa Kigali kandi adashobora guhagarika akazi.
Mu magambo agaragaza ko asaba urukiko kumwumva, yagize ati: “Ndabasaba ko naburanishwa ndi hanze, nkajya kwita kuri urwo ruhinja kuko ruracyari ruto cyane.”
Uru rubanza rwatangiye ku wa 25 Kanama 2026, aho hakurikiranwa abantu 16, barimo abaturuka mu nganda zikora ibinyobwa bisembuye, ibikoresho bitanga impumuro n’uburyohe ndetse n’abakozi b’inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumaze kumva impamvu abaregwa batanze basaba kuburana bari hanze ndetse n’ibisabwa n’Ubushinjacyaha, rwanzuye ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 1 Nzeri 2026.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo